Akarere ka Rusizi kahize utundi mu miyoborere n’imitangire ya serivisi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Akarere ka Rusizi kahize utundi turere tw’Igihugu  mu bijyanye n’uko abaturage babona  imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye. Gafite amanota 81.5%.

Ku mwanya wa kabiri hari Gakenke n’amanota 80,5%, hagakurikiraho Gatsibo ifite 79,9%. Akarere kaje ku mwanya wa nyuma ni Nyamagabe ifite 68,1%.

Bigaragazwa n’ubushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC 2022) bushyirwa ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ubu bushakashatsi bukaba bwagarutsweho uyu munsi ku wa 18 Ugushyingo 2022,  mu nama yahuje uru rwego n’abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere   (JADF) mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba, hamurikwa uko duhagaze.

Ku rwego rw’iyi Ntara, Rusizi ikurikirwa n’Akarere  ka Nyabihu gafite amanota 79.2%. Akaba ari ko  kazamutse cyane ku rwego rw’iyi ntara ugereranyije no mu mwaka ushize, kiyongereho 6.2%.

Muri aka karere    ni ho abaturage bashima cyane serivisi z’ubuzima (85.1%), iz’ubworozi (84.3%), imibereho no kwita ku baturage (82.5%), isuku (82.2%) n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere bafitiye inzego z’ubuyobozi (92.2%). 

Mu gihe muri Rusizi bashima cyane serivisi z’uburezi (83.0%), ubutaka n’imiturire (79.8%), amazi meza (87.1%), ibikorwa remezo (74.2%) n’ubuhinzi (62.6%), ugereranyije no mu tundi turere tw’iriya Ntara. 

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko  muri iyi Ntara  ibyiciro bikiri hasi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko ari ubuhinzi, ubutaka n’imiturire, ibikorwa remezo, n’uburezi.

Agaragaza iyi shusho, Alexis Afrika Umuyobozi muri RGB ukuriye ishami rifite JADF mu nshingano, yagize ati: “Gukorana n’abafanyabikorwa bidufasha gushyira imbaraga hamwe mu kunoza ibyo tugenera abagenerwabikorwa bacu no guteza imbere imibereho myiza y’abo dushinzwe”.

Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu nzego zinyuranye;  mu guha amazi meza abaturage no mu gusana no kuyongera imiyoboro y’amazi, bishyuriye abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza,  basana ibigo nderabuzima, bubaka Ingo Mbonezamikurire y’abana bato ( ECDs),  banafasha imiryango itishoboye kubona aho gucumbika n’ibindi.

Muri rusange, ku rwego rw’Igihugu,  CRC ya 2022 iragaragaza ko abaturage bishimiye imiyoberere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 76.1% kivuye kuri 74.1% muri CRC ya 2021. 

Serivisi zitangwa n’Inzego z’ibanze ni cyo cyiciro cyazamutse kurusha ibindi aho kiri ku gipimo cya 78.8% kivuye kuri 70.9% muri CRC ya 2021 kikaba cyarazamutseho 7.9%. 

Umutekano ni cyo cyiciro gikomeje kuza ku isonga mu gushimwa n’abaturage aho muri uyu mwaka kiri ku gipimo cya 91.9%, naho igipimo cya serivisi z’ubutaka n’imiturire kikaba ari cyo kiri hasi kuri 60.5%.

Ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya cumi n’imwe, bwakorewe ku baturage ibihumbi cumi na magana atanu mirongo itandatu na batandatu (10,566) bafite nibura imyaka 18 batoranijwe mu turere twose tw’Igihugu hakurikijwe umubare w’abaturage batuye akarere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Daniel says:
Ugushyingo 19, 2022 at 5:35 pm

Mukomerezaho Kandi muzanarenzeho mugire 100/100

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE