Akanyamuneza ku bavuwe indwara y’ishaza mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa 13 Ukwakira 2022, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi wahariwe kwita ku buzima bw’amaso, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yaboneyeho gukangurira Abaturarwanda kuyabungabunga bisuzumisha kandi bakivuza hakiri kare igihe bumva bafite uburwayi.

Abahawe serivisi z’ubuvuzi bw’indwara y’ishaza ikunze kugaragara cyane mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga, bagaragaje ibyishimo batewe no kubona ubuvuzi mu gihe bamwe bari baratangiyeguhuma.

Umwe mu bageze mu zabukuru wari waje kwivuza amaso ku Bitaro bya Masaka wabazwe ishaza, n’akanyamuneza, yagize ati: “Bampamagaye bambwira ko abaganga basesekaye i Masaka, bangezeho basanga amaso yanjye yarandenze, barambaza ngo kuki ntivuje kare, nti njye ntabwo namenye ibyo ari byo […]. Bangezeho baramvura, barambaga, mbere sinarebaga, nabaga mpuzagurika, ngenda nsekura inzu, aba bantu ndabashimiye cyane!”

Hategekimana Stanislas wo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, na we yavuwe amaso yishimira ko yatangiye kongera kubona. 

Yagize ati: “Nageze aha barebye babona hatangiye kuzamo ishaza, babanje kubaga ijisho rimwe mu minsi iri imbere bazongera babage irindi. Nkimara kumenya ko nafashwe numvise ko ari agakoko nshyiramo umuti w’ibyatsi ntibyakira, barebyemo basanga ni amashaza yajemo. Uwajya yumva atabona neza namugira inama yo kwihutira  kuza kwa muganga bakamusuzuma hakiri kare”.

Icyingeneye Valentine yavuze ko yarwaye amaso afite imyaka 14  ubu afite 32, yishimira ko yongeye kureba neza.

Ati: “Numvaga ntarora neza, umuntu yanshagaho nkamenya ko ari umuntu ariko simenye isura ye nkamunyuraho nkigendera kandi tunaziranye, ni uko  byaje bigenda bikura, nagenda  nkumva ngiye  kwitura hasi. Mu maso hose hajemo ishaza ni ko bwambwiye, ariko yose barayabaze ubu nta kibazo mfite”.  

Ubwo hizihizwaga uyu munsi ku Bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, Dr Bahoza Joel umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bwihariye, yagaragaje ko 80% by’indwara z’amaso zishobora kwirindwa.

Ni muri urwo rwego hatangijwe ukwezi ko kwita ku buzima bw’amaso; guteganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo n’ubukangurambaga; abakozi b’ibigo nderabuzima bazajya bamanuka bajye mu baturage  kugira ngo babigishe uburyo bashobora kubungabunga ubuzima bw’amaso.

Dr Bahoza yakomeje atanga inama, asaba abafite  imyaka iri munsi 40 kujya  bisuzumisha  ku bigo nderabuzima nibura rimwe mu myaka 2, kugira ngo nibasanga hari uburwayi bafite bavurwe hakiri kare butarakomera kuko bashobora gukurizamo ubuhumyi. 

Abari hejuru y’imyaka 40  bo basabwa kwisuzumisha rimwe mu mwaka, na ho abafite indwara zidakira bakisuzumisha kenshi gashoboka uko bageze ku bitaro.

Dr Mutangana Francis umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’amaso, uvurira ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibya Kanombe, yasobanuye ko mu myaka ishize indwara z’amaso zazaga ku mwanya wa 5 mu ndwara abarwayi bivuza kwa muganga.

Mu zikunze kugaragara  harimo izituma abantu batabona neza, zituma bambara indorerwamo z’amaso, indwara y’ishaza cyane cyane akaba ari yo ituma abantu bahuma ariko ivurwa igakira, hakaba n’indwara zifata abana. 

Yagarutse by’umwihariko ku ndwara  y’ishaza, asobanura ko  ifata ijisho hakazamo ikintu cy’umweru gituma ridashobora kureba.

Ati: “Ikunze kuza mu bantu bakuru ariko ishobora guterwa no gukomereka ijisho ukiri muto, kurwara indwara zirimo diyabete  cyangwa ikaba yaterwa no gukoresha imiti imwe n’imwe utayandikiwe na muganga cyangwa kuyikoresha nabi”. 

Hari n’umwana ushobora kuyivukana  kubera ibibazo yagize umubyeyi we akimutwite.

Yagize ati: “Ku Isi hose indwara y’ishaza ni yo itera ubuhumyi bwa mbere; 80% by’abantu bahumye ku Isi biterwa n’ishaza cyane cyane mu bihugu bigitera imbere. Ariko iravurwa igakira umuntu akongera akareba. Mu kurivura nta wundi muti, ni ukubaga ijisho, tukaryoza tugakuramo ishaza, tugashyiramo akarahure gatuma umuntu yongera kureba neza nk’uko byari bisanzwe. Ni indwara ivurwa igakira iyo itavuwe ituma umuntu ahuma burundu”.

Dr Mutangana yagaragaje ko bitewe n’uko iyi ndwara iza uko umuntu agenda akura, utabasha kuyirinda ariko hari izindi ndwara wakwirinda.

Ati: “ Izo dushobora kwirinda n’izo muri cya gice cy’izishobora guterwa n’indwara nka diyabete; niba uyifite ukivuza neza, waba ufite umuvuduko w’amaraso bakagukurikirana, kwirinda impanuka nk’uko Polisi ibidukangurira kuko ukomeretse amaso ushobora kugira ishaza”.

Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku maso   uba buri wa Kane wa kabiri w’ukwezi k’Ukwakira,  insanganyamatsiko    y’uyu mwaka   igira iti: “ Kunda amaso yawe”.

Inzego z’Ubuzima zivuga ko gukunda amaso,  ari ukuyitaho wagira ikibazo ukajya kwa muganga cyangwa ukanisuzumisha kuko  hari indwara zishobora gufata amaso ntubabare, ntunabimenye ukazavaho uhuma cyangwa ukagera kwa muganga bitagifite igaruriro.

Akanyamuneza ni kose ku bavuwe amaso
Dr Mutangana Francis umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’amaso
Hategekimana Stanislas wabazwe ishaza
Icyingeneye Valentine yatangaje ko yongeye kureba neza nyuma yo kuvurwa
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE