Akanama ka Loni gashinzwe umutekano karaterana byihuse ku kibazo cya Bachar al-Assad

Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, abadipolomate bifuje ko gaterana byihuse kuri uyu wa Mbere kugira ngo baganire mu muhezo ku kibazo cya Siriya, nk’uko ibiro ntaramakuru byinshi byatangarije AFP ku cyumweru.
Ni icyifuzo kije nyuma y’ihirikwa ku butegetsi kwa Perezida Bashar al-Assad wahunze Siriya, yirukanwe n’ibitero by’inyeshyamba ku cyumweru.
Amakuru aturuka muri diplomasi avuga ko inama y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano yihutirwa iteganijwe nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere.
Ku cyumweru, ibihugu byinshi by’u Burayi byasabye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kazaterana byihutirwa kugira ngo baganire ku mugaragaro kuri Siriya, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Perezida wa Syria Bashar al-Assad, Inama zizaba guhera saa tatu za mugitondo (8h00 GMT), nk’uko byasabwe n’u Burusiya ku cyumweru.
Kuri uyu wa mbere, harimo gukorwa iperereza muri gereza ya Saydnaya, hashakishwa ibimenyetso by’ihohoterwa rikabije ryakozwe n’ingabo za Bashar al-Assad, muri kasho zo mu kuzimu zihishe zikekwa ko zaba zirimo imfungwa, nk’uko itsinda ry’abatabazi rya Helmets ryatangaje ko abazungu bohereje amakipe yihutirwa muri gereza.
Ayo makipe agizwe n’ishami rishinzwe gushakisha no gutabara, inzobere mu gusenya inkuta, amakipe ashinzwe gufungura inzugi z’ibyuma, imitwe yatojwe n’abashinzwe ubuvuzi”.
Ku cyumweru, inyeshyamba zatangaje ko zibohoye umurwa mukuru Damasiko nyuma y’igitero gikomeyeje muri Siriya. Umuyobozi w’inyeshyamba Abu Mohammed al-Joulani yishimiye intsinzi ye mu ijambo ku musigiti wa Umayyades i Damasiko.
Imitwe yitwaje intwaro iyobowe n’Abayisilamu b’intagondwa yatangaje ko hagiye gutangira ibihe bishya nyuma y’imyaka mirongo itanu y’ubutegetsi bw’ishyaka rya Baas
U Bufaransa bwishimiye guhirikwa k’ubutegetsi buhamagarira Abanyasiriya kwanga ubuhezanguni bwose.
Perezida Bashar al-Assad yahanganye n’inyeshyamba uko zasatiraga, Bachar al-Assad ahunga Siriya. Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya byatangaje ku cyumweru nimugoroba, we n’umuryango we bari i Moscou, bavuga ko hari amakuru yaturutse i Kremlin.
Ku cyumweru Minisitiri w’Intebe wa Siriya yavuze ko yiteguye gufatanya n’ubuyobozi bwatoranyijwe n’abaturage ndetse no mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo guhererekanya ubutegetsi.
Kuri televiziyo y’igihugu, inyeshyamba zasabye gutuza, zisaba abaturage kurinda umutungo w’igihugu cya Siriya kuri ubu cyisanzuye.
