Ahazakenerwa ibikorwa by’ubutabazi u Rwanda ntiruzahabura- Perezida Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida Kagame Paul avuga ko ahazakenerwa ibikorwa by’ubutabazi u Rwanda rutazahabura kugira ngo rutange umusanzu warwo kuko bazi agaciro k’amahoro.

Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe byabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, bikaba byari byitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, ndetse n’inshuti z’u Rwanda zavuye mu bihugu by’abaturanyi.

Perezida Kagame yavuze ko tariki 4 Nyakanga hashimirwa ababohoye u Rwanda kandi hakazirikanwa abatanze ubuzima bwabo, kandi ko ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano ari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’umutekano.

Yagize ati: “Muri kamere y’Abanyarwanda umutekano w’u Rwanda wahoze ari ntamakemwa kandi utavogerwa, tugira icyo dukora iyo hagize abaduteza ibibazo, dushyira imbere ubufatanye no gukorera hamwe, u Rwanda ruharanira amahoro yacu ubwacu ndetse na buri wese mu Karere, tuzi agaciro k’amahoro nka buri wese cyangwa se no kubarenza, ahazakenerwa ibikorwa by’ubutabazi u Rwanda ntiruzahabura.”

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zahoze ari iza RPA zakomeje kuba hafi y’abaturage n’ubwo umutekano hirya no hino mu gihugu utari wifashe neza, ndetse n’ubuzima butari bworoshye kugeza n’uyu munsi zikaba zikomeje kubaba hafi mu bikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere yaba iryabo n’Igihugu muri rusange.

Ngo ni urugendo rutari rworoshye ariko rwatanze umusaruro mwiza kandi wo kwishimira.

Ati: “Ntibyari byoroshye, gukomeza kugendera ku mahame no kwihangana byari bikomeye, ariko umusaruro wo gukora ibintu bikomeye kandi bigoye wabaye mwiza.”

Perezida Kagame asanga igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke n’ibikorwa bya kinyamaswa ari ugukemura intandaro y’ibibazo bishingiye kuri Politiki, kuko ibisubizo by’ibikorwa by’ubutabazi ari byo byakemura ibibazo bishingiye kuri Politiki, ku buryo iyo bataza guhindura uburyo bw’imiyoborere mu Rwanda, Igihugu cyari kuba kigicungirwa umutekano n’ingabo z’Umuryango w’abibumbye zishingiye ku macakubiri no gucamo abantu ibice.

Perezida Kagame avuga ko kwibohora bitagerwaho hakoreshejwe imbaraga cyangwa iterabwoba ko ahubwo bishingira ku mahitamo asesuye buri muturage akora n’umutima we, kubera ko umwihariko wa bamwe mu Banyarwanda wagejeje Igihugu ku mahoro, kandi kizakomeza kubaho mu mahoro uko byagenda kose.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 30 byabereye muri Stade Amahoro ivuguruye yatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika tariki ya mbere Nyakanga 2024, bikaba byaranzwe n’akarasisi kari kagizwe n’abagabo n’abagore mu nzego zishinzwe umutekano, kakozwe mu Kinyarwanda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE