AGRA yatangije icyumweru cyahariwe Resitora i Kigali

Mu guteza imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko muri iki gihe mu Mujyi wa Kigali harimo kubera imikino ya nyuma ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball (BAL), Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA) watangije icyumweru cyahariwe za resitora.
Icyo cyumweru cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi giteganyijwe kuzasoza ku wa Gatandatu ku ya 1 Kamena, kikaba cyitezweho gusoza gisigiye resitora z’urubyiruko muri Kigali amahirwe atandukanye.
Ayo mahirwe arimo kubagezaho abakiriya, kongerera imbaraga ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi no kugaragaza amahirwe ari muri urwi rwego rubonwa nk’umusingi ukomeye w’iterambere no guhanga imirimo muri Afurika.
Iki cyumweru kizafasha resitora zatoranyijwe kugaragaza umwihariko wazo mu gutegura amafunguro ashimangira kandi agateza imbere umwimerere w’u Rwanda n’ibikoresho byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).
Haribandwa kuri ba rwiyemezamirimo bagurisha ibiribwa bagura na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu Rwanda nibura ku kigero cya 80%.
Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda Jean-Paul Ndagijimana, yagize ati: “Afurika yishimira kuba ituwe n’abaturage bakiri bato bafite imbarag bityo, mu gihe babonye ubushobozi n’ababashyigikira, bashobora kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi.”
Yakomeje ashimangira ko Icyuweru cyahariwe za Resitora mu Mujyi wa Kigali ari kimwe mu byongerera umunezero abakurikiranye imikino ya BAL i Kigali, kandi bahanga amahirwe yo kwigaragaza kwa ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko .
Ati: “Ni icyumweru kitagaragarizwamo gusa udushya bahanze n’umurava bafite, ahubwo kizanatinyura n’abandi kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe atagira ingano aboneka mu buhinzi m’ubworozi.”
Muri iki cyumweru, AGRA irimo gufatanya n’Ihuriro ry’Urubyiruko rukora Ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’Ubworozi (RYAF) n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF), mu guhuza ba rwiyemezamirimo mu buhinzi n’amahirwe anyuranye ari ku isoko hibandwa ku kubafasha kuzamura ireme ry’ibyo bakora.
Ndagijimana yakomeje ashimangira ko u Rwanda rufite urwego rw’ubuhinzi rukomeje kugaragaza impinduka, bityo iyi gahunda batangije ikaba itanga amahirwe yihariye ahuza ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’isoko ryagutse.
Ati: “Mu kurema urubuga rwo kugera ku isoko, guhura no gufatanya, turimo gukora umurimo w’ibanze wo kurushaho gutegura ahazaza h’uruhererekane rw’ibiribwa mu Rwanda hatekanye kurushaho.”
Iyi gahunda initezweho gutanga umusanzu mu kongera ubukungu no kugaragaza umwihariko wa Kigali mu gutegura amafunguro akurura ba mukerarugendo.
Nanone kandi izabashishikariza abategura amafunguro kwibanda ku biribwa byera mu Rwanda hagamijwe gutera ishema abahinzi no kwimakaza umwihariko w’indyo gakondo zigaragara nk’umwihariko wa Kigali.
Muri rusange, iyi gahunda igamije kubyaza umusaruro imbaraga za siporo, ubuhinzi n’abikorera mu kongerera ubushobozi urubyiruko rw’Abanyafurika, no gufungura amarembo y’ikiragano gishya cy’udushya mu buhinzi no kwikorera ku mugabane.