Agakiriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye kwimurira ibikorwa by’ububaji n’ibindi bigo byari bisanzwe bikorera mu Gakiriro ka Gisozi, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro (Special Economic Zone).
Ni gahunda igamije kubungabunga umutekano wabyo ndetse no kwirinda inkongi za hato na hato zikunze kwibasira ako gakiriro.
Iyi gahunda ije hashize amezi abiri gusa habaye inkongi ikomeye yibasiye amaduka akora ibijyanye n’imbaho yabaye ku wa 30 Gicurasi, ikongera kuzamura impungenge ku bijyanye n’umutekano w’aho bakorera.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye itangazamakuru ko ari gahunda ngari igamije kongera umutekano no kunoza aho abakora ibikorwa by’ ububaji n’abakora ibikoresho byo mu nzu bakorera.
Yavuze ko ububiko bw’ibikoresho, buri aho ashobora kwibasirwa n’inkongi y’umurira na bwo buzimurwa n’ahandi hazakorerwa ubugenzuzi.
Ntirenganya yagize ati: “Ku Gisozi hazasigara gusa amaduka agaragaza ibikoresho byamaze kurangira (showrooms), bijyanye n’ibisabwa mu icukumbura no kurengera umutekano.”
Yongeyeho ko igihe ntarengwa cyo kwimura aba bacuruzi kitaramenyekana, kuko gahunda yo kubimura ikiri gukorwaho.
Umujyi wa Kigali uri gukorana n’inzego bireba mu gusuzuma aho ibikorwa biri, gushaka ahandi habereye kwimurirwa ibi bigo, no kwemeza ko byose bikorwa mu buryo bwimbitse kandi buteguye neza. Uwo mujyi watangaje ko amakuru ku bijyanye n’igihe nyacyo azatangazwa mu gihe kiri imbere.
Hari gukorwa isuzumwa no ku tundi dukiriro
Ntirenganya yavuze ko Umujyi wa Kigali uri no gusuzuma umutekano n’ahandi hose hakorerwa ububaji mu Mujyi.
Ati: “Igenzura risanzwe rirakorwa mu bubaji no mu masoko kugira ngo hirindwe ibikorwa bishobora guteza ibyago.”
Ibi birimo kwirinda kubaka ibikorwaremezo by’agateganyo bitemewe, gukumira inzitizi mu mihanda n’inzira z’abanyamaguru, ndetse no kwemeza ko ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bibungabunzwe kandi byubahiriza amategeko.
Nyuma y’inkongi yo ku wa 30 Gicurasi, Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zirimo gukuraho inyubako zitemewe nk’utuzu n’ububiko bwubatse mu bice rusange, kongera ubugenzuzi kugira ngo ahagenewe imihanda habungabungwe, no gukomeza ubukangurambaga ku bijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi, imikoreshereze iboneye y’ahantu hahurira abantu benshi n’itegeko rigenga umutekano mu mijyi.
Yashimangiye ko Umujyi wa Kigali wiyemeje gukomeza gufasha abakora ububaji, abakozi n’abacuruzi gukora mu buryo butekanye kandi bwateguwe neza.