Agahinda ka Mukagatare wari wangiwe gusura u Rwanda ngo nta Visa

Josepha Mukagatare w’imyaka 75 ni Umunyarwandakazi utuye muri Canada uri mu gahinda gakomeye nyuma yo kwangirwa kuza mu rwamubyaye atabanje kwaka Visa bikaba byari bimubujije kwitabira ibirori by’umwuzukuru we byo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza ya Kigali (UoK).
Josepha Mukagatare umaze imyaka 16 muri Canada, yakoze ibishoboka byose arigomwa azigama amafaranga y’itike kugira ngo azasure u Rwanda muri ibi bihe by’impeshyi, aho yiteguye guhura n’umuryango we nyuma y’igihe kinini.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Toronto Star cyo muri Canada, Mukagatare yasobanuye uburyo amaze imyaka igera kuri itatu ategura uru rugendo kuva umwuzukuru we Ken Ibambasi yemererwa kwiga muri kaminuza ya Kigali.
Kuza mu Rwanda yari yabigize nk’inzozi kuko Ken Ibambasi ni we mwana wo mu muryango ubaye uwa mbere ugeze kuri izo nzozi zo kwakirwa muri Kaminuza akaba asoje n’amasomo ye akaba agiye kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s Degree).
Yagize ati: “Nari niteguye kwitabira umuhango wo gusoza amasomo k’umwuzukuru wanjye. Nari kongera guhura n’umuryango wanjye, abana n’abuzukuru banjye. Ndi hano muri Canada, nakomeje kwishyura amafaranga y’ishuri ya Ken mu bushobozi budahagije mfite. Nagize uruhare muri urwo rugendo bityo byari ingenzi kuri njye kuba ndi mu muhango wo kwambara ikanzu (Graduation).”
Ku Cyumweru taliki ya 14 Kanama, ni bwo Mukagatare yatunguwe ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Toronto’s Pearson akangirwa kwinjira mu ndege bamubwira ko atujuje ibirebana na visa agomba guhabwa ku ruhande rw’u Rwanda.
Icya mbere cyamutunguye ni uko, nubwo afite ubwenegihugu bwa Canana bitamukuraho kuba ari Umunyarwandakazi kuko ni cyo gihugu cyamubyaye kikamukuza.
Ikindi cyamutunguye ni uko mu Rwanda nta nzitizi zindi za Visa zihaba mu munyamahanga uza mu gihugu, by’umwihariko aturutse mu bihugu bihuriye mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), kuko bahabwa Visa bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kandi agasonerwa amafaranga yari kwishyura visa mu gihe cy’ukwezi kumwe amara mu Rwanda.
Ku Banyarwanda baba mu mahanga, bemerewe kuba baza mu Rwanda bakoresheje Pasiporo y’amahanga mu gihe bafite indangamuntu, kandi icyo gihe ntibasabwa kwishyura Visa nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda.
Mukagatare ageze aho agomba kwakirirwa n’abakozi ba Air Canada, yabwiwe ko agomba kubanza gushaka Visa kugira ngo abone kwemererwa gusura igihugu cye kubera ko yavugaga ko yifuza kuhamara nibura amezi atatu.

Umwisengeneza wa Mukagatare witwa Jean-Marie Barikage ni we wamukatishirije tike y’indege yo kugenda no kugaruka y’amadolari y’Amerika 2,100 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 n’ibihumbi 190), akaba yari yanamuherekeje ku kibuga cy’indege.
Barikage yagerageje kumvisha umukozi wa Air Canada ko nyirasenge asonewe ku bisabwa birebana na Visa mu Rwanda ariko biba iby’ubusa kuko basobanuriwe ko gahunda y’ubusonerwe ihari igenewe Abanyarwanda bafite ubwenegihugu bubiri ariko kubera ko Mukagatare afite ubwa Canada gusa asabwa kubanza kwishyura Visa.
Barikage yarongeye agerageza kuba yahindura igihe azagarukira muri Canada kikajya munsi y’iminsi 30, ariko birangira bibaye iby’ubusa.
Yashenguwe no kubura amahirwe yo kubona abuzukuru
Mukagatare yavuze ko akimara kumenyeshwa ko atazaza mu Rwanda, yarababaye cyane. Ati: “ Narababaye, natekerezaga igihe kinini maze ntekereza uyu munsi, uru rugendo ndetse no kwigomwa nagize mu myaka mike ishize kugira ngo mbashe kwigurira itike y’indege. Nkumbuye abana banjye n’abuzukuru. Umuryango wanjye wose wari untegereje. Rwose numiwe mu by’ukuri.”
Barikage yaje no kumenyeshwa ko bitewe n’uko batabonekeye igihe, Nyirasenge atemerewe gusubizwa amafaranga ya tike akaba ari na yo mpamvu asaba kuzagura indi tike igihe azaba yaboneye Visa.
Barikage ati: “Ntabwo yabuze ku kibuga cy’indege. Indege yahagurutse Masenge yahageze. Si ikosa rye kuba bataramwemereye kwinjira mu ndege. Ntakwiye kuba yishyura tike bundi bushya. Arababaye cyane.”
Mukagatare yagiye muri Canada mu mwaka wa 2006, akaba yarakiriwe nk’impunzi nyuma yo kuba yari amaze imyaka isaga 24 ari mu Burundi. Ni we wafashije umwuzukuru we mu buzima bwe bwose nyuma y’aho nyina yamutaye na se akishakira undi mugore.
Mu bushobozi yabonaga, yagiye yigomwa bishoboka kugira ngo afashe umwuzukuru we kugera ku nzozi ze, ati: “Byansabye imyaka itatu nizigama kugira ngo nishyure itike y’indege. Ikibabaje kurushaho ni uko bavuga ko nta mahirwe yo kunsubiza. Byansabye kugabanya ibyo ndya kugira ngo nzigame ayo mafaranga. Ken ntiyigeze agira ikibazo mu myigire ye, kandi yazaga imbere mu ishuri rye. Yashakaga ko mba mpari kuko byari ingenzi kuri njye no kuri bo.”
Ken Ibambasi w’imyaka 26 yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya musadobwa n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, akaba na we yari yizeye ko nyirakuru azitabira ibirori bye byo kwambara ikanzu, akamuhesha ishema.
Yagize ati: “Uretse kuba ari Nyogouru, ni n’inshuti yanjye magara, ya nshuti izi ubuzima bwawe bwa buri munsi, ikuba hafi mu bibi no mu byiza. Ni Isi yose kuri njye.”
Ambasade y’u Rwanda muri Ottawa, yatangaje ko ibyo bitabaye ubwa mbere ku Banyarwanda bafite ubwenegihugu bwa Canada kuba basabwa Visa kuko hari abandi babiri bahuye n’ibyo bibazo bya Visa mu mwaka ushize, bikaba byarabereye mu Mujyi wa Montreal.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Prosper Higiro, yagize ati: “Ntukenera Visa mbere yo kurira indege yerekeza mu Rwanda kuko uyibona uhageze. Birasobanutse mu mabwiriza ya Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki ifungurira amarembo abasura igihugu bose. Birumvikana ko ibigo bitwara abantu mu kirere bikwiye korohereza abagenzi bose bashaka kuza mu Rwanda baba bafite ubwenegihugu bubiri cyangwa batabufite.”
Nyuma y’aho Ikinyamakuru Toronto Star gitangiye gukurikirana iby’iyi nkuru, Air Canada yiseguye kuri Mukagatare, imwemerera kongera gusaba igihe cyo kurira indege cyangwa agasubizwa amafaranga yishyuye yongeyeho itike y’amadolari 500 ashobora kuzagenderaho mu kindi gihe.
Air Canada yemeje ko yamaze kwinjiza amakuru mashya arebana n’u Rwanda kugira ngo hatazagira undi mugenzi usura iki gihugu kiri mu bikunzwe ku Isi mu kugira ahantu nyaburanga hahebuje.
Mukagatare aracyafite amahirwe yo kwitabira ibirori by’umwuzukuru kizaba ku ya 16 Nzeri 2022. Mukagatare yaje kumenya amakuru ko yemerewe gusura u Rwanda akifatanya n’umwuzukuru we.
Sam Muvunyi says:
Kanama 17, 2022 at 1:35 amAriko nge reka ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru. Abantu ntibakavuge agahinda kabo ngo be kuvuga amakosa yabo. 2006 umuntu yagiye mu kindi Gihugu nk’impunzi u Rwanda rutarimo intambara hanyuma yiyambura ubunyarwanda asigarana ubwenegihugu bumwe gusa bwa Canada none ngo ashenguwe n’agahinda. Umwuzukuru niwe ubabaje naho uwo mukecuru we atangiye kumva ingaruka zo kwihakana umugongo waguhetse ukawihakana utaranahetama.
Sam says:
Kanama 17, 2022 at 6:20 pmReka wivanga amasaka n, ibigori, ukobyagenda kose se wowe ushinzwe kumucira urubanza? Sobanukirwa n’amahame yo kwishyura ukizana, uyobewe ko Hari bamwe muri twe babanye mumahanga bariyambuye ubwene gihugu bwabo none ubu bakaba Bari inkinginza mwamba mu iterambere ry’u Rwanda.
Els dusabe says:
Kanama 17, 2022 at 1:55 pmIyo uhunga ntabwo ureba inyuma
T.B says:
Kanama 17, 2022 at 5:20 pmUsa naho utunva ibyabaye muriyi nkuru, umukecuru ntiyiyambuye ubwenegihugu ari u Rwanda cyangwa Canada abantu bemerewe dual Citizen bivuga ko ushobora kuba umu nyarwanda ukaba numu Canada…
Ibyabaye kuri airport ya Canada yari injustice………niyo message warukwiye kubona muriyi nkuru
Yves says:
Kanama 18, 2022 at 4:00 pm@Sam soma neza inkuru urasobanukirwa, u Rwanda dufite amateka twihariye reba imyaka yabaye i Burundi mbere yo kujya muri Canada. Ese ubundi turetse ibyo niba yarahunze u Rwanda yemerewe kurenganywa n’indege?
Nicole says:
Kanama 17, 2022 at 5:22 pmUsa naho utunva ibyabaye muriyi nkuru, umukecuru ntiyiyambuye ubwenegihugu ari u Rwanda cyangwa Canada abantu bemerewe dual Citizen bivuga ko ushobora kuba umu nyarwanda ukaba numu Canada…
Ibyabaye kuri airport ya Canada yari injustice………niyo message warukwiye kubona muriyi nkuru
Sam says:
Kanama 17, 2022 at 6:20 pmReka wivanga amasaka n, ibigori, ukobyagenda kose se wowe ushinzwe kumucira urubanza? Sobanukirwa n’amahame yo kwishyura ukizana, uyobewe ko Hari bamwe muri twe babanye mumahanga bariyambuye ubwene gihugu bwabo none ubu bakaba Bari inkinginza mwamba mu iterambere ry’u Rwanda.