Afurika y’Epfo: Impungenge ziracyari zose ku basirikare ba SANDF bari muri DRC

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abuturage b’Afurika y’Epfo bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’umutekano n’impamvu nyakuri ituma  abasirikare b’igihugu cyabo SANDF bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,(DRC) mu ntambara bahanganyemo n’inyeshyamba za AFC/M23.

Ikinyamakuru SABC News cyo muri icyo gihugu cyatangaje ko abatuye ahitwa Mpumalanga, mu Burasirazuba bwa Afurika y’Epfo basaba ko abo basirikare basigayeyo igihugu cyabacyura byihuse kuko nta mpamvu ifatika yatuma bishora mu mirwano.

Baravuga ibi mu gihe ku mugoroba w’uyu wa Kane imirambo y’abasirikare 14 baguye mu ntambara DRC ihanganyemo na AF/M23 iri bwakirwe mu cyuhabiro i Pretoria mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko bashenguwe n’inkuru mbi y’abapfuye batabariza abandi basigayeyo.

Umwe muri bo yatangarije SABC News ati: “Bapfiriye muri DRC kandi no gucyurwa byagiye biba ikibazo kandi mu by’ukuri ntituzi n’impamvu bari kurwana, ariko buriya bari kurinda imitungo y’Abanye-Politiki.”

Undi muturage yagize ati: “Dufite abaturanyi n’incuti zacu bose ni  abasirikare kandi ntituramenya  aho bagiye kuko ntibaragaruka kuva iyi mirwano yatangira.”

Undi nawe yagize ati: “Twihanganishije ababuze ababo nubwo tutazi neza impamvu bariyo, abana babo babaye imfubyi kandi bazakurana agahinda.”

Malusi Nkanyezi Gigaba, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ingabo mu Nteko yatangaje ko abasirikare bari muri DRC barahawe inyito y’uko  bari kurwanya inyeshyamba hagamijwe kubungabunga amahoro ariko   bidasobanutse.

Avuga ko Perezida Cyril Ramaphosa atubahirije itegeko risaba Umukuru w’Igihugu kumenyesha abadepite ko agiye kohereza ingabo mu mahanga habura iminsi irindwi kugira ngo ashyire mu bikorwa iki cyemezo.

Abadepite benshi muri Afurika y’Epfo ntibigeze biyumvisha impamvu Perezida yohereje ingabo muri DRC kuko ubutumwa bwabajyanyeyo budasobanutse kuko ahanini bushingiye ku nyungu bwite za politiki.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Afurika y’Epfo ifite ingabo ibihumbi 3 muri DRC ndetse ko nyuma y’urupfu rw’abo 14 Perezida Ramaphosa yohereje i Lubumbashi  izindi ngabo ziri hagati ya 700-800.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE