Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ingamba zafasha guteza imbere imyigire y’ubuvuzi

Umugabane wa Afurika usanga igihe ari iki cyo guhindura imyigire y’ubuvuzi hakaba umwihariko utuma bishakamo ibisubizo bigamije guhangana n’ubwiyongere bw’indwara zitandura n’iz’ibyorezo zisukiranya ku mugabane umunsi ku wundi.
Bikubiye mu byagarutsweho kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, mu nama y’iminsi ibiri i Kigali yiga ku bijyanye no guteza imbere imyigire y’ubuvuzi muri Afurika.
Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda MINISANTE, yagaragaje ko uburezi mu buvuzi ari ngombwa kuko indwara zitandura zitamenyerewe zikomeza kwiyongera zirimo; kanseri, impyiko, umutima n’izindi kandi zihitana benshi ku mugabane.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko bishoboka ko imikorere ihinduka ibitaro bikaba byahinduka amashuri ntihabe ba Dr. b’amashuri na ba Dr. b’ibitaro n’amavuriro ahubwo bigakorwa byombi.
Yagize ati: “Ese kuki kwa muganga batahahindura aho kwigishirizwa akaba ari ho bakorera? Ibitaro twabihindura nk’ishuri abanyeshuri bakamara umwanya wabo ku bitaro. Reka ntitugire abaganga bo ku mashuri n’abaganga bo ku bitaro ahubwo tugire ababikora byombi.”
Yagaragaje ko uburezi mu buvuzi ari ibitagibwaho impaka kuko n’indwara zigenda zihindagurika bitewe n’ibihe nk’aho hari hamenyerewe indwara nka Maraliya cyangwa Virusi itera SIDA.
Avuga ko indwara nyinshi ziri ku mugabane nta myaka irenga icumi zadutse ariko nanone zagiye zimenyekana bitewe n’uko abantu bagiye baramba kandi bagasobanukirwa kwivuza icyo ari cyo bitandukanye no mu myaka yo ha mbere.
Minisitiri Dr. Sabin yasabye abari muri uwo mwuga gukora nk’abikorera kuko bakorera ababo.
Ati: “Dukwiye guhindura kuko ni twe twikorera kuko turakorera abaturage bacu.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Dr Chikwe Ihekweazu, avuga ko nubwo hari icyuho cy’abaganga ku mugabane ariko ari umwanya mwiza wo gutekereza uburyo umubare wabo wakwiyongera ku mugabane.
Imibare igaragaza ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yihariye 25% by’indwara zigaragara ku Isi yose, mu gihe ifite gusa 3% by’abaganga bari ku Isi.
Mu mwaka wa 2030 Afurika izaba ikeneye nibura abaganga barenga miliyoni 6 cyane cyane mu bice by’ibyaro harimo abaganga, abaforomo n’abandi bakozi bo kwa muganga.
OMS igaragaza ko impuzandengo y’umugabane habarwa abaganga 0.3 kugeza 0.5 bita ku barwayi 1 000, akaba ari umubare uri hasi cyane ugereranyije n’ibipimo aho nibura abaganga 4.45 ari bagombye kuba bita ku barwayi 1,000.
