Afrique agiye gushyira ahagaragara Alubumu ye ya mbere

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuhanzi Kayigire Josue uzwi nka Afrique yateguje ko agiye gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere, yemeza ko izanyura abakunzi be.

Abinyujije ku mbuga nkorambaga ze, uyu muhanzi yateguje abamukurikira ko agiye gushyira ahagaragara umuzingo(album) kandi uzabanyura.

Ni umuzingo yise In2Stay avuga ko yitondeye.

Yagize ati: “Ijwi rishya ririmo kuzamuka, aho injyana ihura na roho, hanyuma inkuru zikabaho, vuba ndashyira hanze umuzingo, mukomeze mukurikire iby’urugendo.”

Ni umuzingo atigeze atangazaho byinshi ibijyanye n’umubare w’Indirimbo ziwuvize cyangwa igihe azawutangariza, uretse kuba yasabye abakunzi be kutamutererana.

Afrique yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Agatunda, Chadia, Rompe, Akanyenga, Banyica n’izindi.

Mu 2023, Afrique yari yatangaje ko imirimo yo gutunganya umuzingo we, igeze ku kigero cya 90%.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE