AFC/M23 yatangaje ko itakitabiriye ibiganiro bya Luanda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ihuriro AFC/M23 ryikuye mu biganiro byari biteganyijwe i Luanda nyuma y’amasaha make ritangaje ko ryohereza muri Angola abantu batanu bagombaga kurihagararira mu biganiro by’amahoro birihuza n’abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ni mu gihe Leta ya RDC na yo yari yemeje ko yitabira ibi biganiro. Abayihagararira bakayoborwa na Minisitiri w’Ubwikorezi, wanabaye Minisitiri w’Ingabo n’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC, Jean-Pierre Bemba.

Ryatangaje ko ryikuye mu biganiro byari bitegerejwe i Luanda muri Angola ku ya 18 Werurwe 2025.

Iri huriro ryavuze ko iki cyemezo cyatewe n’ibihano byafatiwe abayobozi baryo ndetse rigaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.

Umuvugizi w’iryo huriro, Lawrence Kanyuka mu itangazo yashyize ahabona riragaragaza ko ryababajwe cyane n’uko inzego mpuzamahanga zimwe na zimwe zihungabanya ingufu z’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigatuma ibiganiro byari bimaze igihe kirekire bidashoboka.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Ibihano byashyiriweho abanyamuryango bacu, harimo n’ibi byemejwe mbere y’ibiganiro bya Luanda, bibangamira cyane ibiganiro bitaziguye kandi bibujije ibyari byitezwe kuva mu biganiro.”

Iyi myumvire idasobanutse ishimangira gusa Bwana Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo muri politiki ye y’intambara.

Byongeye kandi, AFC/M23 iragaragariza ibihugu by’amahanga ibijyanye n’uko ingabo z’ubumwe bw’ubutegetsi bwa Kinshasa zikomeje ubukangurambaga aho zigaba ibitero byinshi ku butaka ndetse n’ibisasu byoherezwa ahantu hatuwe cyane ndetse no ku birindiro bya AFC hakoreshejwe indege zirwana  z’intambara na drone zirwana na CH-4.

Itangazo risoza rivuga ko muri ibi bihe, gukora ibiganiro bitashoboka. Bityo, ishyirahamwe ryacu ntirishobora gukomeza kwitabira ibiganiro.

Abayobozi bakuru ba AFC/23
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE