AFC/M23 ntizasubira mu biganiro na DRC imfungwa zayo zitararekurwa

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazasubira i Doha muri Qatar mu biganiro by’amahoro na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,(DRC) mu gihe imfungwa zayo zirenga 700 zitarekurwa.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa buri cyemezo cyubaka icyizere hagati y’impande zombi ariko yongeraho ko nta mpamvu yo gusubira mu biganiro mu gihe abantu bayo bakiboshywe.
Abinyijije ku rukuta rwa ‘X’ rw’iryo huriro Mbonimpa yagaragaje ko icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro kitazaba mu gihe imfungwa zayo zikiboshywe.
Yagize ati: ”Mbere y’uko tujya i Doha imfungwa zacu zose zirenga 700 zigomba kubanza kurekurwa.”
Yavuze ko icyo kibazo kitari mu byo kuzigwaho mu gice cya kabiri cy’ibiganiro kandi impande zombi zumvikanye kugira uruhare gushyira mu bikorwa ibyumvikanweho harimo no gushyira mu bikorwa uburyo bwihariye bwo kurekura imfungwa.
Ibiganiro by’amahoro bishingiye ku mahame yasinyiwe muri Qatar bizatangira bitarenze ku wa 8 Kanama, ariko AFC/M23 ivuga ko mu gihe imfungwa zose zizaba zitararekurwa itazitabyitabira.
Byari biteganyijwe kandi ko bitarenze ku wa 18 Kanama ari bwo bazagirana amasezerano y’amahoro, ariko DRC yari yasabye ko AFC/M23 yabanza kuva mu bice yafashe nubwo mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 25 Nyakanga Mbonimpa yabihakanye avuga ko ari iwabo batazahava.
AFC/M23 ivuga ko mu bantu bafashwe bugwate harimo abanyamuryango ba AFC/M23, inshuti zabo n’abandi bakekwaho gukorana n’iryo huriro.