Abumva n’abakina ikinamico barashima akamaro kayo mu guhindura imibereho

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abumva, abanditsi n’abakina ikinamico bagaragaza ko bishimira akamaro yabagiriye mu buzima bwabo binyuze mu nyigisho zinyuranye zabafashije guhindura imyumvire n’imibereho.

Bavuga ko yahinduye ubuzima haba mu kubaka  ingo zabo zigakomera, kwirinda gusesagura, kurera abana  ndetse no kubana n’abandi amahoro.

Bagaragaza ibyo mu gihe kuri uyu wa 27 Werurwe ari umunsi wizihizwaho akamaro k’ikinamico mu buzima bw’abantu.

Ku ruhande rw’abumva ikinamico batanga ubuhamya ko hari imyanzuro myiza bafata bayibikesha.

Irabizi Anualite agaragaza ko hari inshuti yahisemo kureka ndetse agatana burundu n’imico yazo bitewe n’ibyo yari yumvise yabonaga zimuganisha mu ngaruka abakinnyi b’iyo kinamico bisanzemo.

Avuga ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye bajyaga batoroka ikigo bakajya kunywa inzoga ariko akirengagiza ko kugira ngo yige iwabo bagurishaga ihene cyangwa isambu, mu gihe abo bana bo baturukaga mu miryango yifite.

Ati: “Hari ikinamico nigeze kumva nkiri umunyeshuri bitewe n’ikigare kibi nagenderagamo nirengagije ko kugira ngo nige babaga bagurishije itungo mpitamo kubireka.”

Agaragaza umukobwa umwe muri iyo kinamico yumvaga ubuzima bwe busa neza nubwo yari abayemo kandi atagize iherezo ryiza ahubwo yabayeho yicuza bitewe n’ingaruka z’ibyo yakoze.

Izere Pacifique na we agaragaza ko yihebeye ikinamico ndetse itajya imucika bitewe n’inyigisho zakomeje urugo rwe ndetse zimufasha no kurera abana be.

Avuga ko hari abakinnyi yumva mu ikinamico ‘Urunana’ bakamukomeza ndetse akiga kwihangana no kubana n’inshuti ze.

Ati: “Ubu nize kugaburira abana indyo yuzuye no kubagirira isuku kubera ko Umujyanama w’ubuzima numva ahora abibwira Honorine, (Umukinnyi wo mu Urunana). Ikindi nize kutizera inshuti zose ngo nzibwire amabanga bitewe na Anyesi, (Umukinnyi) wizeye inshuti zikamusenyera.”

Avuga ko yize kutaba umugore w’umwasama ahubwo akamenya ibyo kuvuga n’ibyo kutavuga ndetse agakora akorera urugo rwe.

Ku ruhande rw’abakinnyi, abanditsi n’abatoza na bo bavuga ko uretse kuba babikora nk’akazi na bo hari inyigisho bakuramo.

Muhutukazi Mediatrice, wamenyekanye nka ‘Kankwanzi, umugore wa Bushombe’ ukina mu ikinamico Urunana avuga ko yatangiye kurukina mu 1998, ariko umwuga wo gukina akaba yarawutangiye nyirizina   mu 1987.

Agaragaza ko muri iyo myaka 38 amaze akina hari abantu bamuhaye ubuhamya ko bahinduye imyumvire ndetse na we ku giti cye akaba hari ibyo yigiyemo.

Ati: “Muri iyo myaka yose nashoboye gutunga umuryango wanjye kandi hari inyigisho n’ubutumwa natwe ubwacu tuba tutazi twungukiramo.”

Yongeyeho ko hari aho bagiye gukina mu bice by’ibyaro abantu batanga ubuhamya bw’ukuntu ibyo bakina we na Bushombe byabafashije guhosha amakimbirane mu rugo rwabo ahubwo bagafashanya kugera ku iterambere.

Habukubaho Hyacinthe, Umwanditsi, Umutoza akaba n’Umukinnyi mu itorero ‘Indamutsa’, akaba yaranamamaye mu ikinamico ‘Urunana’ nka ‘Sitefano cyangwa Gitefano’, avuga ko ikinamico yunze abantu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Agaragaza ko ubwo yinjiraga mu itorero Indamutsa mu 1995 hari ikinamico nyinshi zatambutse zafashije Abanyarwanda kongera kwiyunga kandi n’ubu izikomeza gutambuka zigira uruhare mu guhindura imibereho.

Ati: “Uko iba yanditse ubwabyo ni ubutumwa kandi yandikwa hashingiwe ku bibazo abantu barimo cyangwa bahura nabyo. By’umwihariko bitewe n’amateka twanyuzemo ntawashidikanya ku kamaro kayo ko kunga Abanyarwanda no gukira ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Avuga ko ajya abona ubuhamya bw’abo yahinduriye imyumvire, imibereho ndetse n’iterambere ndetse ko na we ubwe ari inyigisho kuri we kuko ibikinwa ari ubuzima bw’ukuri kandi amasomo y’ubuzima atajya arangira.

Karangwa Liliane ukina mu ikinamico zitandukanye akanazandika avuga ko amaze imyaka 16 muri uwo mwuga aho byamuhumuye amaso akamenya ko nyuma y’uko ari inyigisho ahubwo ari akazi gatunga ugakora.

Ati: “Mu myaka 16 yose nta kandi kazi nkora uretse gukina, kwandika no gutoza ikinamico. Kuko tubikora dusanisha n’ubuzima ntawajya kure y’uko tubayeho buriya buri wese akuramo inyigisho cyangwa akanahinduka bitewe n’ibyo yumvise.”

Karangwa Liliane, Umukinnyi akaba n’umwanditsi w’ikinamico
Habukubaho Hyacinthe, Umutoza, Umwanditsi, n’Umukinnyi, wamenyekanye nka Gitefano mu ikinamico Urunana
Muhutukazi Mediatrice, wamamaye nka Kankwanzi mu ikinamico Urunana
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE