Abofisiye 49 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare

Abofisiye 49 baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), muri Polisi y’u Rwanda no mu Ngabo zaturutse mu bihugu 10 by’Afurika, basoje amasomo y’ubuyobozi bwa gisirikare y’umwaka mu cyiciro cya 12.
Umuhango wo gushyikirizwa ibihembo n’impamyabumenyi wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Nanone kandi ibyo birori byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, abayobozi b’inzego zitandukanye muri, Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda no mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, bahagarariye inzego z’umutekano, n’abahagarariye Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’Inzego z’ibanze.
Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko ubumenyi, ubuhanga n’ubunararibonye babonye mu gihe bamaze biga buzabafasha gukora neza, imirimo bazakomeza gukora nk’abayobozi mu nzego z’umutekano.
Yagize ati: “Uyu munsi turi hano atari ukwizihiza ibyo mwagezeho gusa ahubwo ni no kuzirikana imbaraga yo guhuza ubumwe bw’abitabiriye ayo masomo baturutse mubihugu bitandukanye.”
Yakomeje ashimangira ko Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryongereye ubushobozi abayobozi bwo kuba bashobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’iyi Si.
Ati: “Muri iyi Si irushaho gutera imbere, ahaboneka ibibazo by’umutekano n’ingorane mpuzamahanga, hakenewe abayobozi ba gisirikare bumva imiterere y’ibirimo kubaho ku Isi, mu Karere ndetse no mu bihugu kandi kwihuza mu guharanira umutekano w’igihugu byabaye ingirakamaro kurusha uwa mbere kurushaho.”
Ba Ofisiye baboney ubumenyi mu bya gisirikare bugamije kubafasha kuyobora mu gisirikare no mu bihe bisanzwe mu gihe kizaza no gufata inshingano.
Aba bodisiye bose bahawe ikirango kigaragaza ko basoje neza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu gihe 34 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amasomo y’umutekano muri Kaminuza y’u Rwanda.
Abanyamahanga basoje amasomo barimo abavuye muri Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Rwanda, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda na Zambia.


