Abofisiye 20 muri RDF basoje amasomo ku kurwanya inkongi y’umuriro

Abofisiye 20 mu gisirikare cy’u Rwanda bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu Kirere basoje amasomo yo kurwanya inkongi y’umuriro.
NI igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, ku birindiro by’ingabo zirwanira mu Kirere i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Muri gahunda y’amezi atatu yo guhugura, abanyeshuri babonye ubumenyi butandukanye bujyanye no kuzimya umuriro.
Ubu buhanga bwarimo uburyo bwihuse bwo gusubiza, amayeri n’ingamba zo kuzimya umuriro, kumenya uko bitwara muri ibyo byago byabaye, ibikorwa byihariye byo gukora ubushakashatsi no gutabara, kumenyekanisha ibikoresho bishobora guteza impanuka no kubikuraho ndetse no gukora iperereza ku cyateje inkongi y’umuriro.
Ibyo birori byo gusoza ayo mahugurwa byayobowe n’umuyobozi w’Ishuri rya gisirikare (RAF), Col Kanobayire Louis, wari uhagarariye Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Yashimiye abo banyeshuri ubwitange bagaragaje mu gukurikira ayo masomo.
Yavuze ko guhabwa amasomo kuri abo basirikare bigiye gufasha mu guhangana n’imbogamizi zigaragara mu kuzimya inkongi z’umuriro ndetse bigiye kongerera imbaraga ingabo zirwanira mu kirere mu guhangana n’ibiza bitungurana no gucunga umuteno w’ibintu n’ibyabo.
Minisiteri y’Ingabo itangaza ko ubwo bumenyi ingabo z’u Rwanda zahawe buzafasha mu buryo bushya bwo guhangana n’inkongi bikaba bitazafasha u Rwanda gusa, igisirikare cy’u Rwanda ahubwo bizanafasha mu kugira ubudahangarwa mu nzego zose z’Igihugu mu guhangana n’ibiza.


