Abo muri Gen-Z Comedy basanga Umuganura ari ikimenyetso cyo gukora cyane

Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwenya babarizwa mu itsinda rya Gen-Z Comedy bavuga ko Umuganura bawufata nk’ikimemyetso cyo gukora cyane.
Ni bimwe mu byo bagarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 8 Nyakanga 2024, mu gitaramo cy’urwenya basanzwe bagira buri wa Kane.
Mu kiganiro cyihariye bagiranye n’Imvaho Nshya bagarutse ku mpamvu yabateye gukora urwenya bibanda ku muganura nk’igikorwa nyamukuru Abanyarwanda bari bamaze iminsi barimo.
Rwagaju Emmanuel uzwi nka Rumi asanga umuganura ari igisobanuro cyo gukora cyane.
Yagize ati: “Merci abitubwira yatubwiye ko ku munsi w’Umuganura Abanyarwanda bahuraga bagasangira ariko ntibibe gusangira gusa ahubwo bateranaga ishyaka ryo kurushaho gukora.”
Yongeraho ati: “Gutegura Comedy mu buryo bw’umuganura byari ukugira ngo turusheho gushyiramo imbaraga ni yo twahura ntutwereke umwumbati ariko ukatwereka ikibanza cyangwa utubwire uti nsigaye mfite akazi ahangaha.”
Ibi avuga abihurizaho na Kadudu umaze igihe cy’imyaka ibiri mu gisata cy’abanyarwenya, uvuga ko yishimira intambwe agezeho.
Ati :”Kugeza ubu kimwe mu byo nishimira harimo kuba nibura havugwa Kadudu abantu bakaryumva, nishimira abantu twamenyaniye muri Comedy, ibyo byose ni byo naganura kandi nagezeho, ndacyanakomeje kuko mfite byinshi byo gukora no kugeraho.”
Bavuga ko nubwo hari ibyo bishimira ariko kandi bagifite urugamba rwo gusakaza urwenya (Comedy) mu Banyarwanda nkuko bimeze mu bindi basata by’imyidagaduro.
Umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Umuganura wihizwa buri gihe ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, muri uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu ukaba warizihirijwe mu Karere ka Kayonza tariki 02 Kamena 2024.
