Abo muri Botswana bibukijwe ko u Rwanda rwarenze iby’amoko y’Abahutu n’Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda aho bari ku Isi yose baharanira kugaragaza isura y’u Rwanda rushya rwubakiye ku bumwe n’ubwiyunge nk’umusingi w’iterambere rizira amacakubiri n’inzangano.

Mu mpera z’iki cyumweru, ubwo Abanyarwanda baba muri Bwotswana bifatanyaga n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenioside yakorewe Abatutsi, baboneyeho kwibutsa abaturage b’icyo gihugu ko barenze “iby’Abahutu n’Abatutsi” kuko bose basangiye isano rukumbi y’Ubunyarwanda.

Byashimangiwe n’Umunyamabanga wa Mbere w’Ambasade y’u Rwanda muri Bwotwana, Karangwa Vianney, mu ijambo yagejeje ku Badipolomate, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye icyo gikorwa.

Karangwa yavuze ko buri mwaka mu myaka 30 ishize Abanyarwanda baherereye mu nguni enye z’Isi bibuka abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yakomotse ku ivangura ryimakajwe n’ubuyobozi bwahaye icyicaro politiki ya gikoloni.

Muri ibyo bihe byo guha icyubahiro izo nzirakarengane no guhumuriza abarokotse Jenoside, habaho n’umwanya wo gushimira abasore n’inkumi bari bagize Ingabo za RPF Inkotanyi bahagaritse Jenoside bayobowe na Perezida Paul Kagame.

Yashimnangiye kandi ko muri iki gihe cyo kwibuka, Abanyarwanda bishimira imyaka 30 yo kwiyubaka, kwigira no kubaka ubumwe n’ubwiyunge, aho ikiragano gishya cy’Abanyarwanda gikomeje gutumbira ahazaza hubakiye ku Isano muzi ya ‘Ndi Umunyarwanda’, bamagana ivangura n’inzangano z’uburyo bwose.

Aho ni ho yahereye agira ati: “Ndagira ngo nshimangire aya magambo ko mu Rwanda nta butaka cyangwa umuco byihariye ku Bahutu cyangwa Abatutsi, kandi twese dusangiye ururimi rumwe. Bityo rero ndabingize ntimukigere mutwita Abatutsi cyangwa Abahutu, ahubwo mujye mutwita Abanyarwanda!”

Yashimangiye ko igihe cyo kwimakaza ivangura rishingiye ku moko yabibwe n’Abakoloni bagamije kugabamo ibice no kuyobora, kitacyibukwa ukundi mu Rwanda.

 Abateguye n’abakoze Jenoside baracyototera u Rwanda

Karangwa Vianney  yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe n’ibyagezweho byinshi mu kongera kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe n’ubwiyunge, ubutabera ku barokotse, umutekano n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame, hakiri abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bayobowe n’abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa cyangwa urubyaro rwabo.

Byagaragaye ko mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayihakana bakongeza icengezamatwara rigamije kuyobya rubanda, kwikura mu kimwaro no gusiga icyasha abayihagaritse.

Karangwa ati: “Abantu bakwiriye kumenya ko impuruza dutanga zidaterwa n’uko dutinya cyane, ahubwo tuzi icyo bivuze n’iyo biba biganisha.. Twe Abanyarwanda tuzi ukuri kw’amateka yacu  kandi n’Umuryango Mpuzamahanga urakuzi ariko kubw’impamvu tutazi ntibiteguye kuguhagararaho.”

Yashimangiye ko ibihamya bigihari kandi urubyiruko rukomeje kwigira ku babyeyi babo, aho biyemeje gusigasira ibyo bihamya nk’umusingi uganisha ku kwiyubaka nyako kuzamara aibisekuru n’ibisekuruza.

Gusa yaboneyeho kunenga ko nyuma y’imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye mu kangaratete, Isi isa n’aho ntacyo yigiye ku mateka kuko hirya y’umupaka warwo Abanyapolitiki bakomeje kwimakaza Politiki ibiba urwango n’amacakubiri.

Yasabye Umuryango Mpuzamahanga guhaguruka ukarwanya ubwo busazi, kugira ngo ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bitazagira ahandi biba ku Isi yose.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanuyarwanda batuye muri Botswana Hassan Hategekimana, yavuze ko kwibuka ari umwanya ukomeye uhuza Abanyarwanda n’abo bakundaga babuze mu myaka 30 ishize.

Yongeyeho ko kwibuka byibutsa intege nke no kudohoka kwa bamwe, bigasiga amasomo aha Abanyarwanda umukoro wo guharanira ubumwe n’ubwiyunge bibaganisha ku burumbuke bw’igihe kizaza.

Ati: “Hejuru ya byose, turashaka gkugaragaza agaciro k’ubumwe bwacu n’uburyo dufatanya nk’abavandimwe mu guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itazongera gukorwa mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.”

Muri iki gikorwa, Guverinoma y’u Rwanda yashimiwe ko mu myaka 30 ishize icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda cyiyongereye kkikagera ku myaka 70 kivuye kuri 47, kugera ku masharazi bikaba byaravuye ku kigero cya 20% bikagera kuri 76%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Kamena 16, 2024 at 7:25 pm

Erega ubundi abanyarwanda nibamwe uretse ibyo abacoloni babibye mumiryango bakabifata bakabishyira aho bacamo abantu ibice bafashishijwe nabayoboye idini ryari inyuma yabo abantu bafite imyaka kuva kuli 40 ubundi ntibazi uko byakoraga bibwirako byari nkuko babibona uwo bitaga umututsi kuva 59 yari igicibwa mukuri abatarishwe inzu ziratwikwa imitungo yabo ihabwa abahutu bitaga abarwanashyaka ba parmehutu
abonyine bicaga bagatwika bagasahura ubundi ubwabyo nabyo byari ibyaha bigize génocide aliko barbifashwagamo nabagombye kuyita uko ababiligi abasigaye barokotse ubwo bwicanyi bagiye bafungwa mumakomini bamwe bapfirayo abandi babagira ibimuga kuva ku irangamuntu ifishi yumunyeshuli yabaga yanditseho niba ali umuhutu niba ali umututsi ngo aho azajya hose bimuherekeze byerekane uwo aliwe ugiye gusezerana bandikaga mugitabo ngo runaka wumututsi asezeranye na kanaka wumututsikazi cyangwa wumuhutu mumashuli
bahagurutsaga abana babatutsi ngo bagenzi babo babahutu bababone babamenye icyo byari bigamije nukugirango aho umututsi ali hose
bamumenye abantu bafite iyo myaka rero ntibazi ivanguramoko ryabayeho ntibanasobanurirwa ivanguramoko ryagejeje kuli génocide ko ryamaze imyaka rikoreshwa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE