Abo mu ishuri rya Gisirikare muri Bangladesh basuye ibirindiro bya RDF

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 10, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, abari mu ishuri ry’Igihugu rya gisirikare mu gihugu cya Bangladesh (Bangladesh National Defence College), bayobowe na Brig Gen Sazedul Islam basuye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Mubarakh Muganga, abaha ikaze mu Rwanda.

Yagize ati: “Dufite ibyo umunyeshuri yifuza kugira byose. Iminsi mibi irashize, ariko birumvikana ko byadusigiye ikimenyetso; ni impinduramatwara, kandi ntabwo bizigera bihagarara.”

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Rwivanga Ronald, yasobanuriye abo bashyitsi, urugendo rw’iterambere rya RDF ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri RDF, Col Stanislas Gashugi, abaha amakuru ajyanye n’umutekano w’Akarere.

Brig Gen Sazedul Islam, umuyobozi w’izo ntumwa za Bangaladesh yagaragaje amateka ibihugu byombi bisangiye, anagaragaza ko izo ntumwa zifite intego yo kwiga bishingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ati: “Turi hano kugira ngo turebe uko dushobora gusangira ubu burezi bwa gisirikare bw’umwuga. U Rwanda rufite icyerekezo cyiza.”

Urwo rugendoshuri mu Rwanda rwatangiye tariki ya 8 biteganyijwe ko ruzarangira tariki ya 14 Nzeri 2024.

Kuwa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, abo bashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye nyuma bajya gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu.

Iryo tsinda kandi muri gahunda rifite harimo gusura ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Banki ya Gisirikare (ZIGAMA CSS), Ibiro by’Ubwishingizi bwa Gisirikare (MMI), Ibitaro Bikuru bya Gisirikare bitangirwamo amasomo y’ubuvuzi(RMRTH) n’izindi nzego zitandukanye za Leta n’izabikorera.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 10, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE