Abizihiza umunsi w’abakundana bashishikarijwe guhana impano zirimo n’udukingirizo

Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka hizihizwa umunsi w’abakundana, bakaba bashishikarijwe kwishima ariko mu mpano bahana ntibibagirwemo agakingirizo.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku itariki ya 13 Gashyantare ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo uba mbere ho umunsi umwe mbere y’umunsi w’abakundana.
Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum) ifatanyije na AHF hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’Abanyamakuru bandika ku buzima barwanya Sida (ABASIRWA) bizihije umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo bakangurira abantu muri rusange gukoresha agakingirizourubyiruko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera sida.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile yavuze ko ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina, bidateye isoni gushaka no gukoresha agakingirizo.
Yagize Ati: “Ntawukwiye kugira isoni zo kujya gufata agakingirizo ahabugenewe ndetse wagahamo n’umukunzi wawe impano ntacyo bitwaye, kuko nurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntuzagira isoni zo kujya kwaka imiti. Ubutumwa twaha abizihiza umunsi w’abakundana ni uko bakwiye kwishima kandi birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Yakomoje kuri uyu munsi w’abakundana anavuga ko aho kwishima umunsi umwe, umuntu byaba byiza mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina yakwirinda.
Ati: “Imibonano mpuzabitsina ni uburenganzira ku bantu bakuru ariko tubikore dukoresha agakingirizo tutazishima umunsi umwe tukicuza ubuzima bwacu bwose busigaye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), Kabanyana Nooliet yavuze ko uyu munsi ni umunsi w’amateka mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya sida kandi ko mu gihe abantu basabana bita ku ikoreshwa ry’agakingirizo.

Kabanyana yagize ati: “Umunsi Mpuzamahanga w’agakingirizo, ubanziriza Umunsi w’abakundana. Mu gihe basabana basangira ibyishimo bisaba ko baba birinda, bagakoresha agakingirizo.”
Muri rusange ubutumwa bwatanzwe bwagarutse cyane ku kuzirikana ko mu gihe abantu bizihiza umunsi w’abakundana mu mpano bahana harimo indabo n’ibindi bitandukanye banibuka ko n’agakingirizo ari ngombwa kugira ngo kabarinde indwara zandutrira mu mibonano mpuzabitsina harimo VIH/SIDA.
Umuyobozi w’Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye virusi itera SIDA, AHF Nteziryayo Narcisse yatangaje ko ugira uruhare mu gukwirakwiza udukingirizo, aho babona hakwibasirwa hahurira abantu benshi, ndetse tugahabwa n’amatsinda yihariye bigaragara ko aba adafite ubushobozi bwo kutwigurira ku buryo udukingirizo dushyirwa kuri za kiyosike dutangirwaho, mu Mujyi wa Kigali hari 7 mu 10.
Uyu Muryango kandi yavuize ko utanga udukingirizo tubarirwa hagati ya miliyoni 4-5 ku mwaka.
Ikindi cyiza cyo gukoresha agakingirizo ni uko kagira umumaro mu kuboneza urubyaro, kurinda inda zitateganyijwe ndetse Leta ifite ingamba zihamye zo kugabanya ubwandu bushya kandi mu 2030, VIH/SIDA ikazaba ari amateka.
Abantu begerejwe serivisi zijyanye na VIH/SIDA, ku buryo abantu bongererwa ubumenyi nko mu bigo by’urubyiruko, ku bigo nderabuzima, ku bitaro ndetse mu muryango nyarwanda haba abajyanama b’urungano, aho urubyiruko ruba rufite mugenzi warwo uruhagarariye bakaba bahabona udukingirizo mu buryo buboroheye.
Umuryango AHF wageze mu Rwanda mu 2006, ufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanya SIDA ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima, n’ibitaro.
Umwe mu rubyiruko, ubu ukora umwuga wo kubaza yatangarije Imvaho Nshya ko ari ngombwa kwipimisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze, bakirinda bakoresha agakingirizo mu gihe bakoze imibonanpo mpuzabitsina, kuko we yagize ibyago byo kuvukana virusi itera SIDA.
Nk’uko byagarutsweho na Dr Ikuzo , agakingirizo gakoreshejwe neza gakingira kuba umuntu yakwandura ku kigero kiri hagati ya 90-99% naho kwisiramuza bigatanga amahirwe y’ubwirinzi ku kigero cya 60%.
