Abivuza umuvuduko w’amaraso barembye babera umutwaro u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuvuduko ukabije w’amaraso ni umwicanyi wa bucece ukomeye uzwi na bake mu Rwanda ndetse no ku Isi yose, kuko abenshi bamenya ko bawufite iyo bamaze kugera aho bakirira indembe aho biba binagoye gutabara ubuzima bw’umuntu bucika abureba.

Iyo iyi ndwara, iri mu zitandura zihariye hejuru ya 70% by’imfu zibaho buri mwaka, itarakara umuntu abasha gukora bisanzwe ku buryo iyo abimenye hakiri kare abasha kugirwa inama na muganga yazikurikiza wa muvuduko ukagabanyuka.

Iyo imaze kugera ku rwego rukabije, bamwe bumva bahondobera cyangwa bakaribwa n’umutwe udashira, kutabasha kureba neza, kubura umwuka, kuribwa mu gatuza cyangwa bakagira isereri, bagakeka ko ari umunaniro uterwa no gukora cyane, abandi bakiyahuza ubuvuzi bwa gakondo bibwira ko barozwe kugeza bamwe baguye muri koma cyangwa bakabura ubuzima.

Dr. Francois Uwinkindi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura (NCDs) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko muri rusange usanga ubumenyi ku muvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zitandura bukiri hasi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Nyakanga 2022, ubwo mu Rwanda hatangizwaga ku mugaragaro Umushinga Healthy Heart Africa (HHA) umaze gukwizwa mu bihugu 8 by’Afurika n’Ikigo AstraZeneca hagamijwe guteza imbere ubuvuzi bw’indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Ni umushinga ugiye kwegereza abaturage serivisi z’ubukangurambaga no kwigisha abantu gufata amahitamo meza mu kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zitandura, kongera amahugurwa no guha amabwiriza abatanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima, no korohereza abagenerwabikorwa kubona imiti ihagije.

Dr. Uwinkindi yavuze ko kuba hakiboneka umubare munini w’ababana n’iyi ndwara batabizi, bituma abavurwa baba ari abarembye bikagorana kubavura bakaba babasha gukira.

Yagize ati: “Ikibabaje ni uko 46% by’abantu bafite umuvuduko ukabije w’amaraso bagendana na wo batawuzi, cyangwa se nta munrtu wigeze abaha amakuru cyangwa serivisi zirabageraho. Icyo ni ikibazo kuko baza bararembye, bafite ibimenyetsoo bikomeye bikaba binatugora mu kubavura ngo babashe gukira.”

Yakomeje ashimira Astra Zeneca, Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuvuzi kuri bose (PATH) n’abandi bafatanyabikorwa baje kunganira gahunda y’imyaka 5 yatangijwe na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kugabanya indwara zitandura ku kigero cya 25% bitarenze mu mwaka wa 2025.

Biteganyijwe ko iyi gahunda igiye gutangirira mu mavuriro 60 yo mu Turere dutatu rw’u Rwanda ari two aka Nyarugenge, Gakenke n’aka Gatsibo, ariko Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage serivisi zo kwisuzumisha .  

U Rwanda rubaye igihugu cya munani gitangijwemo iyi gahunda ya Healthy Heart Africa nyuma ya Kenya, Ethiopia, Tanzania, Ghana, Uganda, Côte d’Ivoire, Sénégal, na Nigeria yiteguye gukurikiraho.

Ashling Mulvaney, Umuyobozi Mukuru wungirije w’AstraZeneca ushinzwe ubwihaze burambye no kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, yagize ati: “Dushimishijwe cyane no gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Healthy Heart Africa mu Rwanda. Iyi gahunda ije gushyigikira imbaraga n’ishyaka byagaragajwe na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’indwara zitandura zikomeza kwiyongera ku Isi.”

Yakomeje ashimangira ko batoranyije u Rwanda kuko rufite gahunda itomoye yo guhangana n’indwara zitandura, by’umwihariko ibijyanye no guhangana n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Mu kugerageza guhagarika cyangwa gukumira ubwiyongere bw’indwara y’umuvuko w’amaraso, ni ngombwa kubanza gushaka amakuru y’ukuri  ava mu bihugu kuko bifasha mu kugaragaza no kubaka ishusho nyayo y’ukuntu ikibazo giteye no kubimenyesha inzego bireba n’abafatanyabikorwa mu gutegura ibisubizo byacyo. 

Indwara zitandura ku Isi, muri PATH yagize ati: “Uburyo bw’ibanze dukoresha mu kwita ku buzima, bushingiye ku bantu ndetse n’amakuru kandi tuzakoresha ubu buryo dushyira mu bikorwa ibyateganyijwe ngo tugere aho abantu batuye n’aho bakorera, tubahuze na serivisi z’ubuvuzi nziza zita ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso, cyane ko kugabanya ubusumbane mu kwita ku buzima, biri mu nshingano zacu.”

Kuva HHA yatangizwa bwa mbere muri Kenya mu mwaka wa 2014, yakomeje kwaguka igera muri Ethiopia muri 2016, Tanzania muri 2018, Ghana muri 2019, Uganda muri 2020, no muri Côte d’Ivoire, Sénégal no mu Rwanda mu 2021.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, abasaga miliyoni 27 bamaze gusuzumwa umuvuduko w’amaraso, abatanga serivisi z’ubuzima basaga 9,100 barahugurwa ndetse hakorwa n’ubukangurambaga bwageze ku mamiliyoni y’abaturage muri ibyo bihugu.

Muri iyo gahunda kandi, hanavuguruwe inyubako zirenga 950 zitangirwamo serivisi z’ubuvuzi bw’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse hanongerwa imbaraga mu kugura no gukwirakwizwa imiti.

Mu bipimo bimaze gufatwa habonetsemo abafite umuvuduko ukabije w’amaraso basaga miliyoni 5.3 mu bihugu umunani.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE