Abitabiriye Inama ya IPU 145 batangiye kugera mu Rwanda

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo i Kigali mu Rwanda hateranire inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi (Inter-Parliamentary Union/IPU 145), bamwe mu bayitabiriye batangiye kugera mu Rwanda.
Hon. Duarte Pacheco, Perezida wa IPU akaba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Portugal, yamaze gusesekara i Kigali ari kumwe n’intumwa zaje zimuherekeje, bakaba bari mu bategerejwe basaga 1000 barimo ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko basaga 60 baturutse mu bihugu 148 ku Isi.
Abandi baje bamukurikiye barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho ya Mali Malick Diaw, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Namibia Rt. Hon. Prof. Peter H Katjavivi, Perezida wa Sena Hon. Mabel Memory Chinomona na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Rt.Hon. Mudenda Jacob Francis Nzwidamilimo baturutse muri Zimbabwe, na Right Hon. Milton Dick ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Australia.
Abandi bamaze kugera mu Rwanda barimo Rt.Hon. Nadir Manzoor wa Repubulika ya Guyana, n’abandi bakaba bakomeje kwisuka kugeza ku wa Kabiri taliki 11 Ukwakira, ubwo iyo nama izatangira guteranira muri Kigali Convention Center.
Hari impamvu zirenga 1000 zishimangira uburyo u Rwanda ari umukandida uhebuje wo kwakira iyo nama, imwe muri izo mpamvu ni ishingiye ku nsanganyamatsiko yayo izibanda ku ruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigira uruhare mu mpinduka ziganisha ku kubaka Isi yihagije kandi itekanye.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishimangira ko mu buyobozi burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda himakajwe uburinganire bugeza aho kuba intangarugero ku Isi yose.
Imibare itangazwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yerekana ko imyanya y’abagore yavuye kuri 12% mu 1995, igera kuri 23% mu 2003, kuri 48.8% mu 2008, none muri uyu mwaka wa 2022 bageze kuri 61.25%.
Uretse mu Nteko Ishinga Amategeko, abagore bafite imyanya batabyiganira mu nzego zifata ibyemezo zaba iza Leta no mu bigo byigenga, byose bikaba bishingiye kuri Politiki yashyize imbere guharanira uburenganzira bw’abagore bamaze igihe kinini barasigaye inyuma mu gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry”Igihugu.
Perezida wa Sena Dr. Augustin Iyamuremye na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Dr. Mukabalisa Donatille, bagaragaje uburyo u Rwanda rwishimiye kwakira abashyitsi bitabiriye IPU 145, banashimangira ko ari amahirwe yo kuba Inteko Zishinga Amategeko zigiye guhurira hamwe zigafata imyanzuro igamije gukemura ibibazo mpuzamahanga.
Bagize bati: “Turagira ngo dushishikarize abagize Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko gufatirana amahirwe y’Inama y’i Kigali bazuza amajwi yabo n’imbaraga baharanira impinduka zifatika ku rwego mpuzamahanga mu kwimakaza amahoro, uburinganire bw’abagore n’abagabo, n’iterambere rirambye mu nyungu z’abaturage bacu.”
Biteganyijwe ko abitabira iyo nama ku wa Kabiri bazahuriza hamwe ibitekerezo byabo ku gushyiraho politiki n’amategeko, ndetse n’ingamba zikenewe gufatwa mu kubaka Inteko Zishinga Amategeko zishyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.
Byitezwe kandi ko iyi nama izafata imyanzuro ku byakorwa mu gukemura ikibazo cy’abimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu harimo n’irishyigikiwe na za Leta.
Ibindi bizigwaho birimo iyangirika ry’ibidukikije, ingaruka z’intambara n’ubwicanyi bukorerwa abasivili, intambara n’ihindagurika ry’ikirere biteza Isi akaga k’inzara, hakazarebwa no ku burenganzira bw’abagize Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.
IPU yashinzwe mu mwaka wa 1889, kuri ubu igizwe n’Inteko Zishinga Amategeko 178




