Abishe Abatutsi muri Jenoside ni ishusho y’Imana bicaga- Rev. Past Kayisire

Ubwo abakirisito b’itorero ADEPR Paruwasi ya Mashesha, Akarere ka Rusizi bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakirisito baryo, uwari uhagarariye Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe muri icyo gikorwa, Rév. past Kayisire Narcisse, yavuze ko abakoze Jenoside nubwo bibwiraga ko ari Abatutsi bica gusa bikarangira, bafitanye urubanza rukomeye n’Imana kuko ari ishusho yayo bicaga.
Rév. Past Kayisire yavuze ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, akanaba mu ishusho y’undi kuko iyo abantu barebanye mu maso buri wese abona ishusho ye mu jisho rya mugenzi we.
Icyo akaba ari igihango gikomeye cyane cy’isano agirana n’Imana na mugenzi we, bivuze ko nta wagombye guhirahira ngo yambure undi iyo shusho y’Imana nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Bariya bagome bishe Abatutsi muri Jenoside, icya mbere ni uko bakoze mu jisho ry’Imana kuko bishe ishusho yayo, kandi twese ni mo turemye, ari yo mpamvu umuntu asumba ibindi biremwa byose. Kumuhiga rero hose, yanahungira muri yorodani ukamusangamo nk’uko byabaye hano, ukamwica, ni ubunyamaswa burakaza Imana cyane.’’

Avuga ko mu yahoze ari Komini ya Nyakabuye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangiye kera, aho yatanze urugero rw’umwarimu wabigishaga Uburere Mboneragihugu mu mashuri abanza, aho kwigisha ibizabagirira akamaro ahubwo akabigisha uburyo bajya bareba mu nzira bakamenya Umututsi, Umuhutu n’Umutwa batarebeye mu byangombwa ko n’iryo ryari itegurwa rya Jenoside.
Ati’: “Yatubwiraga ko Umututsi tuzajya tumumenyera ku zuru ryanditse nka rimwe ricuritse, iry’Umuhutu rimeze nk’umubare 3, Umutwa we amenyekanira ku mfundiko nini. Ntitwumvaga icyo ashaka kugeraho ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yanyumvishije neza icyo yari agamije. Bivuze ko yateguwe ikanigishwa igihe kirekire, bitandukanye n’ababeshya ngo ntiyateguwe.’’
Avuga ko Imana irema abantu itari ifite intego y’itandukaniro ry’amazuru atuma bamburana ubuzima, ahubwo yifuzaga ko babaho neza, mu bwisanzure no mu bumwe, agashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko yo iri mu mugambi w’Imana.
Ati’: “Iyi Leta nziza turimo, iyobowe na Perezida Paul Kagame, iri mu mugambi w’Imana kuko iha ituze buri wese nk’uko Imana ibishaka. Abagome bishe Abatutsi bishe indangagaciro z’Umunyarwanda, ariko Perezida Kagame yarazizuye ziragaruka. Nubwo tubabazwa n’amateka mabi yadushegeshe, tunishimire ko Imana yaduhaye Leta nziza, iri mu mugambi wayo wo kongera guhuza Abanyarwanda bose.’’
Yavuze ko itorero ADEPR ritazahwema guharanira imibereho myiza, iterambere n’ubukungu by’Abanyarwanda bose, rigera ikirenge mu cya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba abarisengeramo bose kurwanya icyagarura cyose amacakubiri mu Banyarwanda.
Kwibuka muri Paruwasi ya Mashesha, byanaranzwe no kunamira uwari umukristo wayo Birara Jéremie, wicanywe n’abandi 5 bo mu muryango we, imibiri yabo ikaba igishyinguye ahari mu rugo rwe.
Umukobwa we Niringiyimana Rose, aganira n’Imvaho Nshya, yashimiye iri torero uburyo rikomeza guha agaciro umubyeyi wabo n’abo bicanywe muri Jenoside.
Ati: “Twishimira uburyo Itorero rituba hafi, rikadufata mu mugongo nk’ikimenyetso cy’uko rikimuzirikana, kimwe n’abacu bandi twibuka uyu munsi.’’
Sinzabakwira Bosco warokokeye muri ako gace k’ahahoze ari Paruwasi ya ADEPR Nyakabwende kibukiwemo, yavuze ko Jenoside igitangira, abicanyi babanje kujya baza babashotora, bababwira ko nta nka n’imwe bazasiga batariye, kugeza ubwo baje kubica bamaze kuzibambura bakazirya, banabasenyeye nubwo babanje kwirwanaho, bakaza kurushwa imbaraga n’abo bagome.

Ati: “Baraduteye, twirwanaho tubicamo 2, barushaho kurakara baraza noneho batwicira kudutsemba, ari bwo jye nahungaga, nshaka kujya i Burundi, biranga ndagaruka, mbura aho mpungira neza neza, ariko ku bw’amahirwe nza kurokoka. Twari abana 11 zicamo 7 zinyicira n’umubyeyi n’abandi bo mu muryango.’’
Avuga ko ababazwa n’uko ababagiraga gutyo ari abari abaturanyi babo, batatekerezagaho ubwo bugome, agashima Leta yabakuye mu nkambi ya Nyarushishi bari bajyanywemo n’ubutegetsi bubi mu mugambi wo kubatsemba.
Avuga ko ubu agerageza kwiyubaka nubwo ibikomere bitabura, Leta ikanabaha uburyo bwo gusenga Imana neza, baticirwa muri yorudani nk’uko byagendekeye bamwe mu basengeraga muri ADEPR Paruwasi ya Nyakabwende icyo gihe.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakabuye, Sindayigaya Fidèle,yavuze ko abiciwe ahari Komini Nyakabuye, abenshi bicishijwe intwaro gakondo, n’abo bari baturanye, baziranye, basengana, na nyuma ya Jenoside, abacengezi bagaruka kwica abo batarangijeho muri Jenoside, ariko amahirwe Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihagarika izo ntugunda zose.

Yavuze ko ikibazo bagifite ari abinangiye gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Birababaje cyane kuba hari abakibitse amakuru y’ahakiri imibiri y’abacu icyandagaye hirya no hino. Batubabarire rwose bahgaragaze, tuyibone na yo ishyingurwe mu cyubahiro, turuhuke.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent, yabasabye guhora bashimira cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside na Leta nziza yazaniye Abanyarwanda ihumure, ikagerageza gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo iby’ibikomere bari bafite, aho kuba, kwiga,kwivuza n’ibindi.

Ati’: “Ikindi gikomeye cyane FPR yakoze, yongeye kurema ubukungu bw’igihugu. Ibintu byose byari byarangiye, ubukungu busigaye ari zeru, nta bikorwa remezo, mbese igihugu kitakiriho. Ariko murebe namwe uko u Rwanda ruhagaze mu ruhando mpuzamahanga. Ntibyikoze, ni yo mpamvu tuzahora dushimira Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame.’’
Yabasabye kutihanganira na rimwe uwashaka kubasubiza inyuma, abagaruramo amacakubiri, bagaharanira gukomeza ubumwe bwabo, biteza imbere.
Abamaze kumenyekana bari abayoboke ba ADEPR, Paruwasi ya Mashesha y’ubu bishwe muri Jenoside ni 33, nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umushumba wayo, Rév.past. Nzarora André, wanavuze ko bazakomeza gufata mu mugongo abayirokotse, ko no muri uku kwibuka, hari abarokotse 2 baremeye inka 2 z’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700.000 n’umwaka ushize n’uwawubanjirije bakaba bararemeye abandi, ndetse bizakomeza.



lg says:
Gicurasi 7, 2024 at 12:08 pmKandi baricwaga nabahutu babakristu balimo nabo biyita abashumba bavuga ko abatutsi imana yabatanze ko kwica umututsi atari icyaha !!!inyigisho zanyu aho guhindura abantu ahubwo zabakururiye akaga ko kwizera ko abo babana basengana bahuje ukwemera batabakorera ikibi abicishije bakica abantu muli za 59 nabize kandi bigishwa nabo ngo bihaye imana hafi yabose kuva baza iyo myaka yari imfabusa bigisha urwango aho kwigisha urukundo muli 94 abahutu bishe hafi ya bose nabakristu babatijwe halimo nababatije Pasteur rero abantu bishe imyaka 90 kuko byatangiye munyigisho bakigera mu Rwanda babibacengezo 59 barica nindi myaka 94 bakora ibyo kurangizaho nubu nikindi gihe babonye uburyo babikora imvugo zabo uzasome uzabibona igisha urubyiruko nubwo naho bamwe
babyigishwa nababyeyi babo abakuze ibyabo byo namahanga niba pastoro padiri bavugwa mubwicanyi aho ntimugosorera murucaca