Abimukira hafi 70 baguye mu mpanuka y’ubwato muri Yamen

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi n’Abimukira ryatangaje ko 68 bishwe n’ubwato bwarohamye muri Yamen mu gihe abandi 74 baburiwe irengero bakomeje gushakishwa.

Umuyobozi w’iryo shami muri Yamen, Abdusattor Esoev, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ubwo bwato bwari butwaye 154 bakomoka muri Ethiopia bwakoze impanuka ku wa 03 Kanama hafi y’Intara Abyan muri Yemen.

Yavuze ko abantu 12 ari bo barokotse iyo mpanuka, imibiri 54 isangwa ku nkombe mu Karere ka Khanfar mu gihe abandi 14 bapfiriye ahatandukanye.

Inzira y’amazi ihuza Yemen n’ibihugu byo mu ihembe rya Afurika ni imwe mu zikunze gukoreshwa n’abimukira cyane nubwo iri mu ziteza akaga gakomeye, ndetse ikaba yarakoreshejwe cyane n’abahungaga intambara y’abenegihugu muri Yamen kuva mu 2014.

Icyakoze kuva iyo ntambara yahosha Yamen yatangiye kwakira abimukira bahunga bava muri Somalia, Ethiopia no mu bindi bihugu bashaka kwerekeza ku yindi migabane.

Imibare y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi n’Abimukira igaragaza ko abarenga 60,000 bageze muri Yemen mu mwaka wa 2024, akaba ari igabanyuka rikomeye ugereranyije n’abarenga 97,200 bari bahageze mu mwaka wabanje.

Nubwo Yamen icumbikiye abimukira 380,000 ariko iyo nzira y’amazi umwaka ushize yahitanye abantu 558 mu gihe mu myaka icumi ishize, nibura abantu 2,082 baraburiwe irengero barimo 693 bizwi neza ko barohamye.

Abimukira 68 barohamiye mu mpanuka y’ubwato muri Yamen
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE