Abigize abasirimu banengwa ko abana babo batazi i Kinyarwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu babyeyi biyita ko basirimutse ntibatume abana babo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ahubwo bakavuga indimi z’amahanga, baranengwa bakibutswa ko ahubwo bakwiye guterwa ipfunwe no kuba abana babo batavuga ururimi gakondo.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya batangaje ko usanga hari bamwe mu babyeyi birata ko abana babo batazi Ikinyarwanda bivugira izindi ndimi kandi bakwiye kubigisha ururimi kavukire izindi zikaza nyuma.

Babanenga kudaha agaciro ururimi rw’iwabo kandi ari rwo ruhuza Abanyarwanda ko bakwiye kumva ko ari ikimwaro kuba abana babo batazi Ikinyarwanda.

Uwamaliya Jacklyn, umwarimu wigisha Ikinyarwanda mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyi ngiro rya Gishari, yagize ati: “Hari ababyeyi benshi bishimira ko abana babo batamenya Ikinyarwanda kandi niba umwana yabujijwe kukivuga akura gutyo ntaho ahurira na cyo.”

Mujyanama Gideon na we ati: “Hari ababyeyi bahanira abana kuvuga Ikinyarwanda ugasanga aramutoza Igifaransa, yewe bakanabyirata ko umwana wabo atazi Ikinyarwanda.  Ni ikibazo kuba umwana atamenya ururimi kavukire bishobora kuzagira ingaruka mu myaka iri imbere kuko uzasanga abantu batazi ururimi gakondo”.

Basaba ababyeyi gutoza abana ururimi kavukire kuko ariwo muyoboro unyuzwamo indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Bavuga ko ari byiza kuba abana bamenya izindi ndimi ariko byaba ikibazo mu gihe bakorera u Rwanda bakeneye kuganira n’Abanyarwanda.

Robert Masozera, ni Intebe y’Inteko, avuga ko ibihugu byo muri Aziya byagiye bitera imbere kubera guha agaciro umuco wabo birimo no gusigasira ururimi kavukire rwabo.

Ati: “Gukoresha indimi z’amahanga tubibona mu bihugu byakolonijwe, muri Aziya si ko bimeze ibi byo gukoresha indimi z’abakoloni ngenda mbibona muri Afurika. Iyo urebye usanga mu byatumye ibyo bihugu bitera imbere ari uko bahesheje agaciro umuco wabo harimo n’ururimi kavukire rwabo.”

Mosozera avuga ko ururimi kavukire rukwiye guhabwa intebe mu byiciro byose haba ari mu mbwirwaruhame zitangwa, ku byapa biyobora abagenzi, ndetse hagakorwa ubukangurambaga mu ngeri zose bagashishikarira gukoresha Ikinyarwanda.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE