Abiga ubwubatsi muri Fr. Ramon TSS Kabuga biyubakiye ibyumba by’amashuri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ishuri Ryisumbuye ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Father Ramon TSS Kabuga, riherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, ryatashye ku mugaragaro ibyumba bibiri by’amashuri byubatswe n’abanyeshuri baryigamo mu mwaka wa Gatanu (level 4) mu ishami ry’Ubwubatsi.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ujyana no kwakira abanyeshuri bashya nk’intore nshya zinjijwe mu zindi muri uyu mwaka w’amashuri, zahawe izina ry’Abadasigana.

Mu kubaka iri shuri, abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu bahawe abahanga basanzwe mu mwuga w’ubwubatsi, babafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Twizerimana Hyacinthe uri mu banyeshuri bubatse ibyumba by’amashuri akaba anabyigiramo, avuga ko babyubatse ku buryo ubyigiramo adahura n’ubukonje cyangwa ubushyuhe bwinshi kandi afite urumuri ruhagije.

Ati: “Twayubatse neza mu buryo butunganye, nta bushyuhe bubamo nta n’ubukonje bwinshi, azadufasha kwiga neza. Mu kubaka ibi byumba, navuga ko nungukiyemo ubumenyi bwinshi kuko twajyaga tubyiga, ariko nta kintu kigaragara twari twarakoze ariko ubu twaragikoze”.

Ndayishimiye Jean De Dieu ahamya ko aya mashuri ari urwibutso rukomeye ku cyiciro cyabo (promotion) kandi ko abenshi bazayigiramo. Yagize ati: “Bazanye abatwerekera tukajya dukora, twubaka amabuye twubaka amatafari, tumena na beton. Ni ishema ku ishuri ryose n’aho twaba twaravuye hano bazajya bavuga bati ‘iki ni icyiciro cy’abanyeshuri bize hano bubatse aya mashuri”.

Umuyobozi w’ikigo Father Ramon TSS Kabuga, Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, avuga ko ibyo abanyeshuri bakoze ari gihamya y’ibyo bashoboye kandi bijyanye n’integanyanyigisho bagenderaho.

Ati: “Ibyo abanyeshuri turera baba bakoze byerekana uburere dutanga, imyigishirize ishingiye ku byo umunyeshuri ashoboye. Niba ari mu bwubatsi akubaka, ukabona ibyo yubatse niba ari mu bubabaji akabaza ukabona ibyo yabaje, niba ari mu bushabitsi (business services) akajya mu kigo cy’imari akayobora ibijyanye na byo ukabibona.”

Kwakira abanyeshuri bashya no gutaha ibyo byumba by’amashuri bikozwe mu gihe Kiliziya Gatolika iri mu mwaka wahariwe uburezi ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Umwana ushoboye kandi ushobotse’.

Padiri Habimana Germain ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyoseze ya Kabgayi yasabye abanyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo ubumenyi n’ubuhanga bafite bizabagirire akamaro.

Yagize ati: “Birashoboka kugira amanota 90 ariko itabi ryarakwishe. Turabashishikariza kuba abana bashoboye kandi bashobotse bazagira akamaro.”

Ikigo cy’ishuri cya Father Ramon TSS Kabuga cyari gisanzwe gifite ibyumba by’amashuri 8 bikaba bibaye 10. Ryigamo abanyeshuri 417 barimo abakobwa 197 n’abahungu 226.

Iri shuri ryashinzwe na Padiri Ramon mu 1997 ryagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro afashwa na Leta mu 2016. Ritanga amasomo mu mashami y’Ububaji, Ubwubatsi, gufata no gutunganya amajwi n’amashusho, ibijyanye na mudasobwa n’Ubushabitsi.

Abanyeshuri biyubakiye ibyumba by’amashuri ndetse abiga ububaji bikorera n’intebe zo kwicaraho
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE