Abiga ububyaza 500 bazarihirwa amafaranga y’ishuri asaga miliyari 2 Frw

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ifatanyije n’umushinga USAID Ireme, batangije ku mugaragaro gahunda yo kurihira amafaranga y’ishuri abiga ububyaza 500 muri Kaminuza eshatu z’ubuvuzi.
Ni gahunda izamara imyaka 5, yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, yitezweho kuzagabanya icyuho cy’ubuke bw’abaganga kwa muganga.
Abanyeshuri bazarihirwa ni abujuje ibisabwa batangiye kwiga muri Kaminuza z’ubuvuzi eshatu zigenga, zirimo Kibogora Polytechinic izakira 162, Kaminuza Gatulika ya Kabgayi izakira 98 na Kaminuza ya East African Christian Universitiy izakira 240.
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nkeshimana Menelas yatangaje ko MINISANTE yizeye ko kurihira aba banyeshuri bizafasha kugabanya ubuke bw’abakozi kwa muganga.
Yagize ati: “Urebye umubare w’ababyaza ni 2000, mu baturage miliyoni 13, aba babyaza ni bakeya cyane.”
Yavuze ko kugeza ubu, umuganga umwe yita ku baturage bamugana 1000 nyamara bakwiye kwitabwaho n’abaganga bane.

Ati: “Ufashe rero abaganga ababyaza n’abandi ni ho uvana ya rimwe bivuze ko tugomba gukuba kane, mu myuga rero yasigaye inyuma twavugamo ababyaza kuko barakenewe ni bo badufasha kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara bivuze ko abakeya bahari barimo gukora akazi kagenewe abantu bane”.
Yunzemo ati: “Gukemura ikibazo mu buryo burambye, ni ukongera umubare wabo kandi kongera umubare wabo ni ukubigisha […] aho ni ho rero hazamo gutanga amafaranga y’ishuri mu byo twashoboye gutahura kutagira ubushobozi bwo kwishyura, ni cyo tushobora kubonera ubushobozi tukareba ko hari abantu bujuje ibisabwa kugira bigire kuba ababyaza, twe tukabashyigikira muri ubwo bushobozi bakiyongera ku bafite ubwo bushobozi barimo kwiga n’uyu munsi”.
Anita Asiimwe, Umuyobozi Mukuru wa USAID Ireme yateye inkunga uyu mushinga, yasobanuye ko gutera inkunga abanyeshuri kwari ukugira ngo babubakira ubushobozi kuko abenshi bananirwa kwiga kubera ubukene.
Yagize ati: “Ni amafaranga y’ishuri turihira abanyeshuri 500, muri Kaminuza eshatu, baziga ububyaza kugira bite ku byabyeyi babyara no ku mikurire y’abana bato. Bamwe baziga imyaka itatu babone Impamyabumenyi abandi bakomeze bige bazibone nyuma y’imyaka ine”.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’Itorero Anglican ry’u Rwanda East African Christian College Dr. Malimba Papias yavuze ko izi buruse zafunguriye amarembo abanyeshuri bariyongera.
Yagize ati: “Icya mbere biradufasha kongera umubare w’abanyeshuri kuko bari bake kubera ikibazo cy’amikoro, izi buruse rero zafungiriye amarembo abanyeshuri bafite inyota, ubushake, ubushobozi n’ubwenge bwo kwiga ariko bakagira imbogamizi zo kubona amafaranga.”
Uwo muyobozi yavuze ko muri Kaminuza, ubwo basinyaga amasezerano yo gutera inkunga abo banyeshuri bashya Kaminuza yari ifite abanyeshuri 800 ariko ubu bamaze kugera hafi ku 1200.
Umwe mu banyeshuri bahawe iyi nkunga yo kwiga ububyaza wari usanzwe akora ari umuforomo, yavuze ko yishimiye iyi nkunga kuko agiye kongera ubumenyi.
Ati: “Nari maze imyaka igera kuri 20 nkora, kuba ntarongereye ubumenyi ni ukubera ikibazo cy’ubushobozi, kwa muganga hari ubwo wisanga uri umwe iyo babaye benshi usanga habayeho ibibazo.”
Umutoni Ange wiga ububyaza muri Kibogora Polytechinic avuga ko yari yarabuze amafaranga y’ishuri kandi yari afite ubwenge ariko nyuma yo kurihirwa muri gahunda y’uyu mushinga bimwongereye imbaraga, kandi yishimiye iyi nkunga yatewe.
Mu kuririha aba banyeshuri hatangwa amafaranga y’ishuri n’andi yo kubasha gukemura ibibazo by’ibanze by’ubuzima bwo ku ishuri.




