Ab’i Bukavu mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko AFC/M23 ihasesekaye

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 16, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Amashusho yiriwe  acaracara ku mbuga nkoranyambga kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, yagaragaje abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) batuye muri Kivu y’Amajyepfo, mu Mujyi wa Bukavu, bafite akanyamuneza kadasanzwe batewe  n’umutwe wa AFC/M23 wamaze kuhasesekara.

Ayo mashusho yagaragaje urubyiruko, abagore, abana n’abasheshe akanguhe biruka inyuma ya AFC/M23 mu muhanda baririmba, abandi bacinya akadiho  babakomera amashyi bishimiye cyane bavuga bati : “Ikaze, ikaze turababona!.”

Abandi bumvikanye bavuga bati: “Bambaye neza cyane!”.

Andi mashusho yagaragaje abasirikari ba M23 ari bo bagenzura umupaka uri Rusizi uhuza u Rwanda na DRC, aho bakiranywe yombi abaturage bishimiye cyane.

Umwe mu bakobwa bari ku mupaka yagaragaye mu mashusho abahobera cyane abasaba kuza kubohoza Abanyamulenge b’Abatutsi bicwa bazira ko ari Abatutsi, abandi bakirukanwa ndetse bakabuzwa amahoro na Leta.

Yagize ati: “Murwane igihugu mugifate mutubohore ntibazongere kwica Umunyamulenge ukundi, mumanuke Uvira muzamuke Gafunda mugere Minembwe mubakubite! Murasa nk’Imana muhetse isezerano mugende… Muri kumwe n’Imana nanjye nzabatwaza imizigo, mugende mugombore abana bari mu gihuru ntibarya, ntibanywa, ntibasinzira, muzarwane. Nabyutse saa cyenda ntegereje kumva ko bafashe Bukavu none abana bahageze bahetse isezerano, baratuje kandi ntibarwana n’abantu.”

Hari n’andi yabagaragaje bari kumwe n’abaturage babayoboye babereka aho abasirikare ba FRDC n’imitwe bafatanyije irimo uwa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bihishe bavuga ko ari bo basahuraga ndetse bakabahohotera.

Hagaragaye kandi Bernard Maheshe Byamungu, umwe mu bakuriye abarwanyi ba M23, yumvikana yizeza abaturage ba Bukavu umutekano amasaha yose, na bo bamubwira ukuntu bari bararambiwe ingabo za FRDC.

Abaturage bumvikanye bavuga bati: “Twari twarambiwe Papa, baradusuzuguraga, bakatuzonga ni ukuri nimuze twari twaragowe.”

Byamungu nawe yagize ati: “Rubyiruko ntimugire ubwoba muze dufatanye kubohora abantu bakiri mu kaga kuko impinduramatwara isaba imbaraga. Ese murashaka nfo tugume hano gusa?.”

Abaturage na bo bati: “Oya oya mukomeze tubohoze igihugu  kugeza i Kinshasa.”

Habonetse imirongo miremire y’abo barwanyi bivugwa ko uyu mutwe urimo kohereza abandi barwanyi benshi muri uyu mujyi.

Ijoro ryo ku wa 15 Gashyantare muri uwo mujyi humvikanyemo urusaku rw’amasasu, aho M23 yatangaje ko mu baturage hasakajwe imbunda nyinshi bikozwe na FRDC, Wazalendo n’indi mitwe kugira ngo abasivile bafashe Leta kurwanya M23.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikare Col Willy Ngoma, yagaragaje ko nta gushidikanya abo barwanyi bari i Bukavu aho yabagaragaje amashusho n’amafoto bari ahazwi nko kuri Place de l’Independence rwagati mu Mujyi wa Bukavu.

Abajijwe ku bivugwa n’ingabo za Leta, zivuga ko ari zo ziri kugenzura Bukavu yasetse avuga ko amashusho yivugira kandi ko ibiri kuhabera byigaragaza.

AFC/M23 yerekeje I Bukavu nyuma y’uko ku wa 27 Mutarama 2025, yigaruriye ku mugaragaro Umujyi wa Goma ikizeza abawutuye amahoro n’ituze bisesuye, ndetse n’imigenderanire hagati y’abaturage ba Goma na Rubavu yongera kugaruka nyuma y’urusaku rw’imbunda rwari rumaze iminsi.

M23 kandi yanashyizeho abayobozi i Goma ndetse na bo bagaragaza ko icyo bifuza ari ituze, iterambere no kugarura ubuzima nta numwe uhonyorwa.

Itangazo Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, Laurence Kanyuka yashyize kuri X ku wa 05 Gashyantare 2025, ryagaragaje ko Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Akaba yungirijwe na Manzi ushinzwe ibijyanye na Politiki, ubuyobozi, n’amatego, Amani Bahati Shaddrak yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Abaturage bakiranye urugwiro M23
Abarwanyi ba M23 imbere y’ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Epfo
  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 16, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE