ABH yitezweho kwihutisha iterambere hahangwa udushya

Inama ya 6 ya ba rwiyemezamirimo bahiga abandi bo hirya no hino muri Afurika, African’s Business Heroes(ABH) iteraniye mu Rwanda guhera ku wa Gatanu tariki ya 14- 15 Werurwe 2025, yitezweho kwihutisha iterambere binyuze mu guhanga udushya.
Amarushanwa Nyafurika ahuza ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu bya Afurika, aba buri mwaka hagamijwe kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo baba bahize abandi, ari mu rwego rw’ubushobozi aho abahize abandi bahabwa amafaranga yo gushyira mu bikorwa no kunoza imishinga yabo kimwe n’amahugurwa.
Iyi nama ngarukamwaka uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika binyuze mu kwihangira imirimo.”
Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Umurungi Michelle yasabye urubyiruko kwigaragaza, bagashaka ibisubizo bihindura ubuzima hakemurwa ibibazo byugarije Afurika.

Yagize ati: “Mugomba kuzana impinduka mu muryango mugari mukemura ibibazo byihutirwa bihagaragara,mwubaka ubukungu burambye ari kuri mwe ndetse no ku gihugu muri rusange.”
Jason Pau, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Jack Ma Foundation, ari na wo wateguye iyi nama yavuze ko ari ngombwa ko abakiri bato bagira umwete wo guhanga udushya hagamijwe gukemura ibibazo ndetse hakaba bakitabazwa ubwenge buhangano (AI) kuko bugira uruhare mu kuzana impinduka kandi mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Amahirwe ya Afurika ntabwo ari uguteza imbere AI, ahubwo ni mu kuyashyira mu bikorwa no kuyacuruza kuko iyi nama ari amahirwe adasanzwe yo kubona ba rwiyemezamirimo muri Afurika bafite impano, udushyaib n’itekerezo by’imishinga y’ubucuruzi bahatanira inkunga ibahindurira ubuzima bwabo, ubw’igihugu n’Umugabane w’Afurika.”
Umwe muri ba rwiyemezamirimo Cedrick Mupenzi, akaba umuyobozi mukuru wa Sinc, yavuze ko inama nk’iyi ituma bunguka ubumenyi bubafasha kumoza ubucuruzi bakora.

Yagize ati: “Iyi nama ni ingirakamaro, kuko ni umwanya mwiza wo kungurana ubumenyi,guhanga udushya dutuma duhanga imirimo tukanatanga akazi.”
Yakomeje avuga ko ndetse ubwenge buhangano abubonamo akamaro ko kwihutisha ibikorwa agashyigikira ko ubwenge buhangano bwakorehwa ariko ntibube ari bwo bukoresha, abantu, ahubwo ari bo babukoresha.
Madamu Ibukun Awosika, washinze “Chair Centre Group’’ akaba nari n’umwe mu bagira uruhare mu gutoranya imishinga ihiga indi mu mamarushanwa mu bucuruzi muri Afurika yashimangiye iyo mishanga iba ishaka ibisubizo by’ibibazo biriho, kandi biba bijyanye n’ibihe. Ati: “Urubyiruko muzagira uruhare rugaragara mu gushakira ibisubizo ibibazo biriho, rwubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi.

Umuryango Jack Ma Foundation watangiye mu 2019 hagamijwe gufasha abacuruzi guteza imbere imishinga y’ubucuruzi hatangwa ibihembo by’ubucuruzi, amahugurwa y’ubucuruzi, ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo bahize abandi muri Afurika.


