Abazi gusoma no kwandika mu Rwanda bageze kuri 76%

Uburezi n’ubumenyi ni kimwe mu bigena iterambere ryihuse n’ubukungu bw’Igihugu, kandi imbaraga za rutura zibushyirwamo zigaragarira mu musaruro w’aho igihugu kigeze cyibuka mu iterambere.
Mu gihe kuri uyu wa 08 Nzeri 2025, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Gusoma no Kwandika, usanze igipimo cyo gusoma no kwandika mu Banyarwanda kiri kuri 76% kivuye kuri 73% nkuko bigaragazwa n’ Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda (2024), bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire mu Rwanda (NISR).
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite icyerecyezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu 2050, ubu rukaba rwarashyizeho ingamba zo guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwesa uwo muhigo.
Ibarura rusange ry’Abaturage ryakozwe na NISR mu 2022, ku miturire y’Abanyarwanda ryagaragaje ko umubare w’abaturage ari miliyoni 13,2, bivuze ko muri bo miliyoni 3,1 batazi gusoma no kwandika.
Iryo barura kandi ryagaragaje ko ikigero cy’abana bajya mu ishuri mu mashuri abanza muri rusange kiri kuri 89.3% aho mu Mijyi bari kuri 92.2% ugereranyije n’icyaro kiri kuri 89.7%.
Abakobwa bakaba ari 90.3% ugereranyije n’abahungu bari kuri 88.4%.
Abagera kuri 77% by’abaturage bazi nibura rumwe mu ndimi zikoreshwa mu gihugu ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswayire.
Indimi abaturage bandikamo cyangwa basomamo; abangana na 54% barandika bakanasoma Ikinyarwanda, 14,1% barasoma bakanandika Ikinyarwanda n’Icyongereza 1,9% basoma bakandika mu Kinyarwanda n’Igifaransa 4,1% barasoma bakandika mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, mu gihe 4,7% basoma bakanandika mu zindi ndimi cyangwa bakazivanga.
Nubwo bimeze bityo ariko u Rwanda rurakataje mu kubakira uburezi ubushozi aho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere,(NST2) biteganyijwe ko hazongerwa imbaraga muri gahunda yo kwandikisha abana mu mashuri y’incuke bikava ku kigero cya 35% bikagera kuri 65%. Iyi ntego kuri ubu yatangiye kugerwaho binyuze mu itangizwa rya gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri no kwegereza amashuri hafi y’imiryango.
NST2 igaragaza ko hazashyirwaho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro y’indashyikirwa mu turere umunani, akaba ari amashuri azaba atanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo hagamijwe kuziba icyuho cy’ubumenyi.
Mu cyerecyezo 2050 kandi u Rwanda ruzaba ari igihugu gishya, giteye imbere kandi gikize bigizwemo uruhare n’ubumenyi bw’abaturage bacyo bagomba gukuba inshuro 12 umusaruro aho buri umwe azaba yinjiza ku mwaka ibihumbi 12 by’amadolari.
