Abayobora ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda bamaze iminsi mu nama i Mbarara

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abakuru b’ingabo bari mu nama y’iminsi itatu yabereye mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Uganda (UPDF), yasojwe uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025.

Ni inama yasojwe na Gen. Maj Francis Takirwa, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka muri UPDF.

Mu ijambo rye, Maj Gen Takirwa yashimiye abiyitabiriye ku bw’umuhate n’umusanzu wabo muri iyo nama.

Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, asaba impande zombi gusangira amakuru buri gihe.

Yashimangiye ko ubu bufatanye bugaragaza ubwitange bw’abayobozi b’ingabo zombi ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo zabo mu gukemura ibibazo bahuriyeho.

Ati: “Kuva mu gihe cy’ubukoloni, abantu bacu bambutse imipaka kubera impamvu zitandukanye, kandi imyumvire y’ubuvandimwe imaze igihe kirekire ku mpande zombi. Ntidushobora kubabuza gusura no guhura n’abandi mu bucuruzi.

Icyo tugomba gukora ni ukugenzura ingendo zabo, kubungabunga umutekano wabo mu gihe dushyira mu bikorwa icyerekezo cy’abayobozi bakuru bacu.

Impande zombi zigira uruhare mu kubungabunga umutekano, kuko abantu bashobora gukora ubucuruzi mu gihe bazi neza ko umutekano wabo wizewe.”

Yavuze ko muri iyi nama, haganiriwe ku ngamba zitandukanye zo gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage ku mpande zombi z’imipaka.

Maj. Gen. Francis Takirwa, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka muri UPDF
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE