Abayisilamu mu Rwanda basabwe kwitabira amatora yo muri Nyakanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe gusabira no kuzitabira igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ategerejwe muri Nyakanga 2024, basabwa gutora abahesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena, ubwo Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyaga na bagenzi babo ku Isi yose kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo (Eid al-Adha), mu birori byabereye muri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Sheikh Mubarakh Muganga, Musa Fazil Harelimana, n’abandi banyacyubahiro badengera mu idini ya Isilamu  aho bahujwe no gusengera ubumwe, amahoro n’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Umunsi Mukuru w’Ibitambo ‘Eid Al Adha’ ni umuhango wa Kiyisilamu, aho abayoboke b’iyo dini bishimira igikorwa cyimbitse cyo kumvira kw’Intumwa Ibrahim wemeye gutambira Imana umuhungu we Ismael nubwo Imana yageze aho ikamubuza ikamuha intama nk’inshungu y’igitambo.

Mufti w’u Rwanda Mussa Sindayigaya, yasabye Abayisilamu gukomeza guharanira ineza y’Igihugu cyabo, ari na ho yahereye abasaba by’umwihariko gusengera no kwitabira amatora ateganyijwe muri Nyakanga baharanira ko akorwa mu mucyo no mu mahoro.

Yagize ati: “Twese tugomba kugira uruhare mu guharanira ko aya matora azagenda neza, ubwo tuzaba twitorera abahesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda. Tuributsa buri Muyisilamu n’Umuyisilamukazi wese gukomeza gusengera aya matora kugira ngo azakorwe mu mahoro n’ituze.”

Sheikh Sindayigaya yakomeje yishimira aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 rubohowe mu maboko y’ubuyobozi bwimakaje ivangura n’amacakubiri yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Dushingiye ku magambo y’Intumwa Muhammad ko udashimira abantu adashobora guhima Imana, tuzi ko gushimira abantu ari inshingano ya buri Muyisilamu n’Umuyisilamukazi. Bityo rero, dufashe uyu mwanya ngo dushime ku bw’iyi myaka 30 ishize nyuma yo kubohora u Rwanda.”

Yatanze ingero z’ibyiza byinshi byagezweho mu  nyungu z’Abanyarwanda byose bishingiye ku kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Umwe mu Bayisilamukazi bitabiriye Isengesho ryatanzwe ku Munsi Mukuru w’Igitambo, Mariam Tumukunde, yavuze ko uyu munsi mukuru ukomeye cyane kuri bo nk’abagore bayobotse Imana.

Ati: “Ni umunsi Imana yaduhitiyemo igitambo, ni umunsi wo gusangira no kwishimira hamwe. Dusangira n’abakomeye ndetse n’aboroheje”

Jamal Maboyi w’i Nyamirambo na we yagaragaje ko yishimiye uyu munsi w’ingenzi kuri bo, aboneraho gushimangira ko Abanyarwanda bakeneye gukomeza kunga ubumwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.  

Ati: “Abishyize hamwe nta kibananira. Imiryango yose ku Isi ikenera ko abayigize bunga ubumwe, kubera ko ubumwe ari imbaraga. Ni yo mpamvu abantu bose barwanya ivangura n’amacakubiri kubera ko bibagira abanyantege nke maze umwanzi akabona urwaho rwo kubarwanya.”

Isengesho ryo ku Munsi Mukuru w’Igitambo ryabereye mu bice bisaga 260 mu Rwanda hose kuri iki Cyumweru.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE