Abayisilamu mu Rwanda basabwe gukunda Igihugu nka Ibrahim 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya yasabye Abayisilamu kurangwa n’indangagaciro zaranze Intumwa y’Imana Aburahamu (Ibrahim), zirimo gukunda Igihugu kuko ari cyo zingiro ry’imibereho myiza n’iterambere ryabo. 

Sheikh Sindayigaya yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku Bayisilamu bateraniye kuri Pele Stadium i Nyamirambo, mu gihe bifatanyije n’abandi ku Isi yose kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo (Eid-al Adha) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025.

 Uyu munsi w’Igitambo utambirwamo amatungo arimo inka, ihene, intama n’ingamiya aho ziboneka, ukaba warakomotse ku gitambo Imana yashumbushije Ibrahim wari ugiye gutamba umwana we Ismael. 

Sheik Sknayigaya avuga ko iryo turo ritangwa n’umuntu ashimira Imana ko yamuhaye ingabire zitandukanye, agasangira n’inshuti n’imiryango ndetse n’abakene. 

Nyuma yo kugaruka ku mateka ya Ibrahim nk’uko ari muri Korowani, Sheikh Sindayigaya yasabye abemeramana bose kurangwa n’indangagaciro zamurangaga.  

Yavuze ko Ibrahimu yasabiraga igihugu cye umutekano, amahoro, ubukire, uburumbuke n’iterambere, bityo Abayisilamu bo mu Rwanda ngo bakwiye kugera ikirenge mu cye. 

Ati: “[…] Kandi Ibrahim akomeza asenga Imana ati abaturage b’iki gihugu ubahe amafunguro, ubahe ubukire. Ibyo byose ni ibigaragaza ko Ibrahim yakundaga Igihugu, akagisabira ibyiza ndetse akanasabira abagituye umutekano n’ibyiza n’ubukire n’ubukungu n’iterambere.”

Yahamije ko izo ari indangagaciro umwemeramana agomba kurangwa na zo, agakunda Igihugu cye ndetse akagisabira ibyiza kandi agahora ahangayikishijwe n’ikibi cyose cyaba ku gihugu cye.

Yakomeje agira ati: “Igihugu cyawe gisobanuye ubuzima bwawe, abawe n’ibyawe. Iyo gihungabanye ibyawe n’abawe n’ubuzima bwawe byose birahungabana.”

izindi ndangagaciro basabwe kwimakaza nk’uko zarangaga Ibrahim ni ukwakira abashyitsi, kubaha ababyeyi no kuzibukira gusenga ibigirwamana.

Amasengesho kuri uyu munsi mukuru yatangiye saa kumi n’ebyiri mu bice bitandukanye by’Igihugu, asoza saa yine. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE