Abayisilamu basabwe ibikorwa by’urukundo no mu bihe byo Kwibuka 31

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wasabye abayoboke b’Idini ya Isilamu, gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo no mu bihe u Rwanda rwifatanya n’Isi kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (Kwibuka 31).

Buri tariki 07 Mata, Isi yose yifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hazirikanwa ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe mu mezi atatu gusa bazira uko bavutse.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, yibukije ko nubwo hasojwe igisibo gitagatifu cyaranzwe n’ibikorwa by’urukundo no gufasha bitagomba kugarukira aho gusa ko ahubwo bigomba gukomeza no mu bihe byo kwibuka.

Yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  ari ibihe by’akababaro byo gusubiza abishwe bazira uko bavutse agaciro bambuwe no gukomeza imiryango yabo n’abarokotse bose.

Ati: “Icyunamo ni igihe cy’akababaro Abanyarwanda n’inshuti zacu dufata umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasubiza agacuro bambuwe. Turasabwa kuzitabira no kugira uruhare muri gahunda z’icyunamo ari nako dukomeza kurangwa n’umuco mwiza dutozwa n’idini yacu wo gufasha abarokotse Jenoside tubakomeza ndetse tubaba hafi kuko ari inshingano yacu.”

Yagaragaje ko umwemera Mana wese agomba kurangwa no gukunda igihugu; akifuriza ineza yirinda kukigambanira.

Yagaragaje ko igihugu ari ingabire y’Imana bityo kigomba kurindwa ibyakigeza ahabi kuko ntacyo umuntu yabona akinganya kuko ari yo nkomoko ye nyakuri akahaba adasabwa kuhimuka.

Yagize ati: “Kirazira ko Umwemeramana yagambanira igihugu cye no kugira uruhare mu migambi mibisha mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko Igihugu cyawe gisobanuye ibyawe, gisobanuye abawe, bityo ni ahantu tugomba guhora twifuriza iterambere.”

Yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’imvugo zo kubabimo urwango n’amacakubiri zaje mu bihe by’Abakoloni b’Ababiligi baberekaga ko batandukanywa n’amoko ari yo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Inyandiko za Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) zigaragaza ko kuva mu 1959 Abatutsi batwikiwe, barahunga abandi baricwa bazizwa ko ari Abatutsi, ndetse ubwo bwicanyi bwarakomeje mu 1963 no mu myaka yakurikiyeho.

Tariki ya 7 Mata mu 1994 hashimangiwe umugambi nyirizina wo kubatsemba  haba ibitero byari bigamije kwica Abatutsi bari bahungiye kuri sitade Amahoro cyane ko hari harinzwe n’ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR).

Abari muri Centre Christus i Remera barishwe ndetse ubwo bwicanyi bukorwa ku buryo bw’indengakamere mu bice bya Kanombe ahaguye Abatutsi barenga 800.

Hirya no hino na ho ubwicanyi bwarakomeje.

Kuri iyo tariki ni bwo hishwe Agatha Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe wari uzwiho kurwanya ibitekerezo by’ivangura byari muri Guverinoma y’icyo gihe, hanicwa abasirikare 11 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’ingabo za Loni mu Rwanda buzwi nka MINUAR ndetse n’abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside.

Muri bo harimo Kavaruganda Joseph wari ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, abari bakuriye amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi nka Nzamurambaho Fredaric wa PSD, Landouard Ndasingwa wa PL n’abandi.

Mufti w’u Rwanda Sindayigaya Musa
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Bahati Jean Baptiste says:
Mata 1, 2025 at 2:04 pm

Kwibuka nibyiza bituma abantu batibagirwa

Kuko Iyumuntu yibagiwe yica Amatengeko

Dukomeze Kwibuka Twiyubaka

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE