Abavumvu bo mu Rwanda bagiye kubona isoko ry’ubuki mu Bushinwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

U Bushinwa bwatangaje ko bwiteguye guha isoko ubuki bw’u Rwanda bakajya bwoherezwa muri icyo gihugu ndetse abavumvu b’Abashinwa bakanasangira ubumenyi n’ab’u Rwanda ku itunganywa ry’ubuki n’ubworozi bw’inzuki.

Ibyo bitangajwe mu gihe kuva ku wa 08 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2025, bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) n’abandi bafite aho bahuriye n’inzuki bari mu mahugurwa mu  Bushinwa agenewe u Rwanda, yiga ku bworozi bw’inzuki n’ikoranabuhanga mu gutunganya ubuki.

Mu Rwanda, gutunganya ubuki no kubwongerera umusaruro bikomeje kureberwa uburyo bitera imbere mu rwego rwo kubwongerera ubwinshi n’ubwiza.

Gusa haracyari imbogamizi zijyanye n’ubworozi bw’inzuki bukorwa mu buryo gakondo ariko hakomeje gushakwa uburyo zororwa bya kijyambere hubakwa ubufanye mu rwego rwo kuzamura urwo rwego.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (RAB) igaragaza ko kugeza muri Kanama 2024 umusaruro w’ubuki wageze kuri toni 7000, ariko iyo mibare ikaba iri hasi ugereranyije n’intego u Rwanda rwari rwihaye.

Umusaruro wageze ku kigero cya 80% ugereranyije n’intego ya toni 8,611 z’ubuki u Rwanda rwari rwariyemeje kugeraho bitarenze muri Nyakanga 2024, nk’uko Gahunda y’Igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi, (PSTA 4) yabigaragaje.

RAB igaragaza ko  umusaruro wagombaga kuva kuri toni 5,535 wariho mu 2017 ukagera kuri toni 8,611 mu 2024 ariko byaje gukomwa mu nkokora n’ibibazo by’imiti iterwa mu bimera, indwara zitandukanye zibasira inzuki, abavumvu badafite ubumenyi buhagije, gutema amashyamba n’ibindi.

Mu zindi mbogamizi urwo rwego rufite harimo kutabona amasoko, igiciro gito abavumvu bahererwaho, no kuba butaragera ku rwego rushimishije mu bwiza no mu bwinshi.

Inzuki zifatiye runini ibidukikije  kuko uretse kuba zitanga ubuki, zigira uruhare mu buhinzi kuko zifasha mu gusakaza imisemburo hagati y’ibimera  bigatuma imbuto n’imboga zera neza  umusaruro ukiyongera.

Mu Rwanda haboneka amoko asaga 20 y’ubuki bw’umwimerere
ABavumvu bo mu Rwanda barimo kongererwa ubumenyi mu Bushinwa
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE