Abatwara abagenzi kuri moto basabwe gukoresha umuhanda neza birinda impanuka

Abatwara abagenzi kuri moto basaga 1 500 bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bibukijwe gukoresha neza umuhanda birinda impanuka.
Byagarutsweho ejo ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga, muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugamije kurwanya impanuka buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’ bwabereye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo; i Remera, Nyabugogo, Nyanza n’i Kabuga.
Bwibanze ku kwibutsa abamotari imyitwarire ikwiriye kubaranga mu kazi kabo bakoresha neza umuhanda, kugira isuku, ikinyabupfura no kwirinda imyitwarire itesha agaciro umwuga bakora.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasabye abamotari kuzirikana ko ari abafatanyabikorwa bakomeye mu gukumira impanuka, bityo bakaba bagomba kugira uruhare rugaragara mu guharanira umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati: “Abamotari bagira uruhare runini mu gutwara abantu, ariko nanone bagomba no kugira uruhare mu kurengera ubuzima. Iki gikorwa ni uburyo bwo kubibutsa ko gutwara abagenzi neza ari ugukiza ubuzima bwabo n’ubw’abandi bafatanyije umuhanda.”
Yagarutse ku makosa abakora uyu mwuga bakunda kugaragaramo arimo guparika no kunyura ahatemewe, gupakira ibirusha ikinyabiziga ubushobozi, guteza akavuyo ahabaye impanuka, kutagira ibyangombwa byuzuye, gukora amasaha y’umurengera atuma bananirwa bikabije no kwinangira kwishyura amande, abashishikariza kuyacikaho kuko uwabaswe nayo bimubyarira ibyago birimo no kuba yakora impanuka agatakaza ubuzima.
Gerayo Amahoro, ni ubukangurambaga buhoraho bukorwa na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gushishikariza abakoresha umuhanda kuwukoresha neza hirindwa ikosa iryo ari ryo ryose ryaba intandaro y’impanuka zituruka ku myitwarire idakwiriye n’uburangare.
Abamotari bitabiriye ubukangurambaga bishimiye uburyo Polisi ibegera, ibagezaho ibiganiro nk’ibi bibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano n’uruhare rwabo mu guharanira umutekano wo mu muhanda urambye no gutanga serivisi inoze.
SP Kayigi yashimangiye ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya impanuka bugere kuri benshi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abaturarwanda, ariko ko abazakomeza kuvunira ibiti mu matwi babirengaho nkana, bazajya babihanirwa nk’uko biteganywa n’itegeko.

lg says:
Nyakanga 9, 2025 at 8:20 amNiyo Polisi yakora inama buli munsi ntabwo aba motari bateze kureka ibyaha namakosa bakora mumuhanda ntagihe Polisi itabigisha ntagihe itabaha inama aliko byose bisigara aho niyo bayirimo sikubushake bwabo ahubwo baba bumvako babatesheje igihe bakabaye bali mumuhanda muli ayo makosa yabo akantu gato gatuma numwe kwijana yirinda ibyaha ni amande icyo nicyo kigomba gukomeza kurushaho kandi ahantu hose unyuze ahatemewe inzira zabanyamaguru feu rouge umuzigo gusesera guhagarara nabi nibindi akandikirwa nicyo cyonyine kizatuma bamwe batinya nyuma yamakosa bakora ahubwo birirwa basakuza ko ngo Polisi ibarenganya ko ubwishingizi bubahenda birengagije ko alibo bambere bakora bakanateza impanuka kurusha ibindi binyabiziga byose ubiteranije ahubwo ukoze ikosa limwe agahanwa akongera 2 3 bajye bakuba ihazabu wenda bazumva