Abatuye Umujyi wa Kigali bagirwa inama yo kwandikisha impinduka ziba ku butaka batunze

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Valentine Uwamariya, yagiriye inama abaturage bo mu Mujyi wa Kigali kujya bandikisha impinduka zose ziba ku butaka batunze no kubukoresha icyo bwagenewe hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.
Umuganda ku rwego rw’Umujyi wa Kigali witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Solange, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi batuye mu Murenge wa Kimironko, itsinda ry’Abakozi b’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’abaturage.
Ibikorwa by’umuganda mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali wibanze ku gusana ikiraro gihuguza umudugudu wa Akintwari na Nyirabwana.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuganda, Minisitiri Dr Uwamariya yababibukije ko amasezerano y’ubutaka ashingiye ku bugure cyangwa impano akorerwa imbere ya noteri.
Yabigarutseho mu muganda rusange ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Yagize ati: “Ibi biri mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.”
Ni mu gihe Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (National Land Authority, NLA), bateguye icyumweru ku micungire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Icyumweru cyatangijwe kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 kugeza tariki 28 Gashyantare 2025.
Akumwami Jean avuga ko afite ubutaka amaranye imyaka 3 atarashobora kubwibaruzaho kubera ko uwo bwanditseho ari umupfakazi kandi ko nta bundi butaka afite bumwanditseho.
Yagize ati: “Ubwo Minisitiri atwijeje ko ibibazo dufite bizakemuka muri iki cyumweru ni ibintu bizadufasha. Nk’ubu mfite ubutaka maranye imyaka Itatu ntariyandikishaho.
Nagowe no kuba uwo bwanditseho ari umupfakazi kandi agomba gusigarana nibura 50% by’umutungo we ariko ikibazo nta butaka asigaranye bumwanditseho bityo nkaba ntashobora kwiyandikishaho ubutaka naguze.
Ubu nizeye ko muri iki cyumweru ikibazo cyanjye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka kizamfasha kigakemuka nubwo ngo itegeko ry’umuryango ry’umwaka ushize rigoranye ngo ikibazo cyanjye gikemuke.”
Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimiye abitabiriye umuganda anagaragaza ko ibikorwa by’umuganda bifasha mu kwiyubakira ibikorwa remezo hirya no hino mu Mujyi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yijeje ko Umujyi uzaba hafi abaturage kugira ngo ikiraro kirimo kubakwa gihuza imidugudu ibiri ya Kibagabaga cyuzure vuba bityo abaturage bagenderane nta nkomyi.
Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nestor Kayobera, yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gutera inkunga abatuye mu midugudu ya Akintwari na Nyirabwana kugira ngo babafashe kubaka ikiraro.
Kamurase Frank umwe mu bitabiriye umuganda, yahamirije Imvaho Nshya ko kuba ikiraro cyatangiye gusanwa, ari ikimenyetso cy’uko bagiye kuva mu bwigunge.
Yagize ati: “Ikiraro gihuza umudugudu wacu wa Akintwari na Nyirabwana cyari giteje inkeke ariko kuba twagikozeho umuganda biraduha icyizere cy’uko tugiye kuva mu bwigunge.”











