Abaturage barataka kubura imiti

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Hari abaturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa RAMA na Mituweli bajya kwivuza bakandikirwa imiti ariko ntibayihabwe ahubwo ngo bakabwirwa ko ubwishingizi bwabo butayishyura cyangwa ko idahari.

Ibi bigira ingaruka kuri uwo muturage cyane cyane ku bafite uburwayi budakira kuko amikoro yabo aba ari make.

Umwe mu baganiriye na RBA yagize ati: “Nk’urugero nkanjye nkoresha ubwishingizi bwa RAMA, ujya muri farumasi bakakubwira ngo iyi miti ntabwo RAMA iyishyura ngo turayiyishyurira 100%.”  

Undi yagize ati: “Tugera kwa muganga bakadusuzuma, bamara kudusuzuma imiti igomba kutuvura bakakubwira ngo genda ujye muri farumasi ujye kwigurira, imiti ihenze ntabwo bajya bayiduha.”

Maniragaba Emmanuel (Izina ryahinduwe) ukoresha ubwishingizi bwa mituweli yavuze ko hakiri imbogamizi mu kubona imiti.

Yagize ati: “Iyo ugiye kwa muganga uzi ko watanze mituweli, wagerayo bakakubwira ko imiti nta yihari bikaguca intege ukumva ko gutanga mituweli nta kamaro bigufitiye kandi uba warayitanze uzi ko izakuvuza kandi ukabona imiti.”

Kadende Shyaka Lambert, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Kipharma, avuga ko mu masezerano bagirana n’ Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hari ukwemererwa no kwemeranywa ku biciro bizakoreshwa.

Ati: “Muri ino minsi tugeze mu gihe kimeze nk’ikorosi kuko mu rwego rw’amategeko mu bijyanye n’ibitumizwa mu miti hari amategeko arimo guhinduka.

Ibiciro birimo guhindagurika cyane noneho imiti dusabwa, ibyinshi tuyirangura hanze ugasanga ibiciro dufite ntibirimo kugendana n’ibiciro biri ku isoko, ugasanga bwa bushobozi kugira ngo farumasi iyigure ize kuyicuruza ku giciro kitagishoboka ntabwo buhari, farumasi aho kugira ngo zizayitange ku gihombo ugasanga zihisemo kuyireka.”

Dr Umutesi Lysette, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwishingizi bw’indwara muri RSSB, avuga ko bagirana amasezerano na farumasi kugira ngo babashe gukorana kandi bahe imiti abanyamuryango babo.

Yavuze ko na RSSB yishyura farumasi mu gihe yujuje ibisabwa byose kandi bikaba bikubiye muri ayo masezerano.

Ahamya mu mezi abiri RSSB iba yamaze kwishyura farumasi kugira ngo abanyamuryango batabura imiti.

Harebwa imiti ikwiriye kandi ivura indwara zitandukanye mu Rwanda, ndetse n’imiti iri ku isoko. 

Ati: “Iyo dukora urutonde rw’imiti dukurikiza ibyo abaganga bakenera, iyo abaganga bandika, tugakurikiza iri ku isoko hanyuma ibyo byose tukaza kureba igiciro ariko twabanje kureba ni iyihe miti ivura.”

RSSB ivuga ko hamaze gushyirwaho Politiki y’uburyo ibiciro by’imiti bigenwa ndetse n’inyungu igomba kongerwaho.

Uwamwezi Lisa, Uhagarariye ihuriro rya Farumasi zigenga mu Rwanda, avuga ko kubera ihindagurika ry’ibiciro by’imiti bituma amasezerano bafitanye na RSSB atubahirizwa kuko ntibatanga imiti ku giciro gito kandi bararanguye imiti bahenzwe.

Alex Rulisa, Umuyobozi muri RSSB, avuga ko gusuzuma ndetse n’ibikorwa byo muri Laboratwari, byaba ibyo guca mu cyuma ari radiographie, Scanner, ari na MRI ko yaba ari Mituweli na RAMA ibyishyura ariko ngo iyo bigeze ku miti ni ho bitandukaniraho gato.

Agira ati: “[…] kubera ko hari imiti imwe yishyurwa wenda n’indi itarabasha kwishyurwa ni ho urwo rutonde ruhera ruvugururwa buri gihe.”

Imiti yishyurwa na RSSB ivugururwa buri mezi atandatu mu gihe ihuriro rya farumasi mu Rwanda rivuga ko imiti ishobora kuzamuka hatarashira amezi atandatu.

Ibyo ngo bigatuma imiti ibura cyangwa abagenerwabikorwa ba RSSB ntibayibone kuko iba iri ku giciro cyo hejuru ukurikije uko amasezerano y’impande zombi abivuga.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE