Abaturage barasabwa kutazakurwa umutima n’ikoreshwa rya drones

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 14, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko gukoresha ‘drones’ mu bikorwa byo gucunga umutekano bizafasha kubona amakuru ya nyayo no gufata ibyemezo biboneye ndetse nta we bikwiye guhangayikisha.

Ni ubutumwa yatanze binyuze mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mutarama 2025.

Iki kiganiro cyagarutse ku mushinga wa Polisi y’u Rwanda wo kwifashisha utudege tutagira abapilote “drones” mu gucunga umutekano cyahuriyemo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga; Nsengumuremyi Donath ushinzwe Ubucukuzi mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB) n’Umusesenguzi mu by’Ikoranabuhanga, Rulinda Lambert.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ikoranabuhanga rigenda ryifashishwa bitewe n’uko rikenerwa umunsi ku wundi.

Yagize ati “Polisi ntigomba gusubira inyuma. Uyu munsi no mu gucunga umutekano hari ikoranabuhanga. Abapolisi ntibazabera hose icyarimwe, ariko hari ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kuhacunga.’’

Yagaragaje ko mu kazi kabo ko gucunga umutekano haba hakenewe amakuru yihuse kandi ya nyayo, afasha mu gufata ibyemezo.

Ati “Dukeneye gutabara mu buryo bwihuse, ku buryo tumenya amakuru vuba, tugatabara.”

Yatanze urugero ko mu gihe Stade Amahoro ijyamo abantu ibihumbi 45 yuzuye, buri hose hatagera umupolisi ahubwo hakenerwa ikoranabuhanga mu kugenzura hose no gutabara ahashobora kuvuka ikibazo.

ACP Rutikanga yavuze ko drones zizajya zikoreshwa hagendewe ku mabwiriza asanzwe azigenga.

Ati “Ntabwo hazaba igihe u Rwanda ruzaba rwuzuyemo drones. Izajya ikoreshwa aho biri ngombwa, bigaragara ko bikenewe, mu gihe cya ngombwa.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko gukoresha drones atari bishya kuko byatangiye gukoreshwa mu bindi bihugu kandi bitanga umusaruro.

Yavuze ko mu gukoresha drones hari aho bagiye batahura ibintu byibwe n’abajura bakabihisha mu mashyamba.

Ati “Drones ibyo irabidufasha, tukabona ibintu bimwe [byibwe] ndetse bigasubirana ba nyirabyo. Twagiye dufata benshi.’’

ACP Rutikanga yavuze ko abantu badakwiye gukuka umutima kubera ikoreshwa rya drones.

Ati “Twebwe icyo dukora ni ukuburizamo, ni ukugira ngo abantu aho bari bumve batekanye. Ituze, umutekano w’abantu n’ibintu ni cyo cy’ibanze.’’

Drones zinjijwe mu kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

U Rwanda rumaze umwaka rutangiye kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Nsengumuremyi Donath ushinzwe Ubucukuzi mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB) yavuze ko bamaze kubona umusaruro wo gukoresha drones muri ibi bikorwa.

Ati “Mu kugenzura ibikorwa cyane cyane ibijyanye n’amabuye y’agaciro, ntiwabona umugenzuzi uba ahantu hose. Kuvuga ngo uzabona umuntu ujya kugenzura hose biragoye, kujyana n’iterambere bifasha kubonera amakuru ku gihe.’’

Yavuze ko drones zatumye bamenya ahakorerwa ubucukuzi hatemewe, kuko bari bazi hake. Ati “Ubu abantu batangiye gutinya, bati ‘abagenzuzi batangaga amakuru yacu ariko hari abandi baza’.’’

Muri ibyo bikorwa, ku bufatanye n’inzego zitandukanye hagiye hafatwa abantu barimo abacukura, abikorera n’abandi bari mu ruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umusesenguzi mu by’Ikoranabuhanga, Rulinda Lambert, yashimangiye ko ikoreshwa rya drones ari ingenzi mu kubungabunga umutekano.

Ati “Polisi ifite ubunararibonye cyangwa amategeko ayigenga, ntigiye gushyira amafoto yanjye ku karubanda. Kuba polisi yakoresha drones ntabwo byankura umutima kurusha kuba undi muntu yaba ayikoresha ku ruhande.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga
  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 14, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE