Abatswe ruswa mu Rwanda bazamutseho 10.6% mu myaka 3

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image


Mu mwaka ushize, abantu 29% ni bo basabwe ruswa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, kugira ngo bahabwe serivisi bafitiye uburenganzira mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) ishami ry’u Rwanda, bugaragaza ko igipimo cy’abatswe ruswa kugira ngo bahabwe serivisi bafitiye uburenganzira mu myaka itatu ishize cyazamutseho 10.6%.

Ubushakashatsi ku gioimo cya Ruswa nto mu Rwanda (RBI) bwatangajwe ku wa Gatatu, bugaragaza ko igipimo cy’abatswe ruswa muri ubu buryo bavuye kuri 18.50% mu 2019 bagera kuri mu 2020 bari 19.20% naho muri 2021 bakaba bari kuri 22.99%.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko 86% muri abo batanze ruswa kugira ngo bahabwe serivisi bemererwa n’amategeko, batigeze bagira ubushake bwo kubivuga kubera impamvu zinyuranye zirimo no kutamenya uko batanga ikirego cyangwa kwanga kwiteranya, kurinda ibimenyetso n’ibindi. 

Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Immaculée avuga ko gutanga amakuru kuri ruswa bisaba kugaragaza ibimenyetso.

Yagize ati: “Ruswa ntibayivuga mu magambo ni icyaha kandi icyaha cyose gisaba ibimenyetso simusiga kandi bifatika. Kubona ibimenyetso bya ruswa ntibyoroha buri gihe abaturage bagomba kumenya kujya bata mu mutego ababasaba ruswa kugira ngo bagire ibimenyetso simusiga. Hari abandi koko batanabyitaho ushobora kubwira nta bikurikirane, ibyo rero bigaca abaturage intege, abandi barakubwira ngo nagize ubwoba kuko bishobora kungiraho ingaruka kandi ibyo nabyo koko birashoboka, hakaba n’abakubwira ngo sinari nzi urwego nabibwira.”

Urwego rw’abikorera narwo ruri mu nzego zaje ku isonga mu mitangire ya ruswa harimo n’ibigo by’imari mu mitangire y’inguzanyo.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine avuga ko mu nzego z’abikorera hamaze gushyiraho komite zishinzwe kurwanya ruswa zigera kuri 493 ku buryo zizajya zikurikirana ahari icyuho cya ruswa.

“Ikindi ni uko hari za komite zo kurwanya ruswa ziteganywa n’itegeko ryo muri 2018 ryo kurwanya ruswa, ubu hamaze kujyaho komite 493. Ejo twahuye n’izo nzego z’abikorera zirimo ama banki n’ibigo by’ubwishingizi, twasanze ko ari ngombwa ko buri nzego zishyiraho izo komite zizafasha kureba imigirire ya buri munsi, nyuma bakazajya batanga raporo ku rwego rw’Umuvunyi buri mezi 6.”

Agaciro ka ruswa mu mafaranga yakiriwe nako kagiye kazamuka kuko muri 2020 hatanzwe ruswa ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 19, muri 2021 hatangwa ruswa y’amafaranga arenga miliyoni 14 naho muri uyu mwaka wa 2022 hatanzwe miliyoni zisaga 30.

Bamwe mu bakozi batse ruswa ababagannye muri uyu mwaka ni abo mu nzego z’ibanze, iz’ubutabera, iza polisi, ibigo bya leta nk’imisoro n’amahoro, Sosiyete ishinzwe ingufu REG, ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC ndetse n’inzego z’abikorera harimo n’ibigo by’imari.

RBA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE