Abatoza ba Rayon Sports y’abagore beguye

Abatoza ba Rayon Sports y’abagore beguye ku mirimo yabo nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa, ntibahabwe n’agahimbazamutsi mu mikino 5 iheruka ndetse bakaba banishyuza ibirarane ikipe ibabereyemo by’umwaka ushize.
Aba batoza barangajwe imbere n’umutoza mukuru, Rwaka Claude, umwungirije Rudasingwa Florian uzwi nka Freury na Dushimimana Djamila ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Aba batoza bishyuza Rayon Sports imishahara y’amezi atatu, uduhimbazamusyi tw’imikino itanu iheruka, hamwe n’ibindi birarane bimaze igihe batishyuwe.
Ibi bibaye kandi mu gihe iyi kipe iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona uzayihuza na AS Kigali WFC basanzwe bahanganira ibikombe, ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025.