Abasizi b’Abarundi barishimira uburenganzira u Rwanda rwabahaye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 22, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu rubyiruko rw’Abarundi by’umwihariko abakora ubusizi basoje mu cyiciro cya mbere cy’amahugurwa yahawe abasizi, barishimira ko u Rwanda rwabahaye uburenganzira bungana nk’ubw’abandi ntibahezwe kubera ko ari impunzi.

Mu kiganiro bagiranye na Imvaho Nshya, ubwo bari bamaze gusoza igitaramo cyo gutanga impeta z’ishimwe ku basoje ayo mahugurwa cyabereye muri Camp Kigali, bayitangarije ko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda bagahabwa uburenganzira  nk’ubw’abandi.

David Ndagijimana uba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe avuga ashimishwa n’uko Leta y’u Rwanda itajya ibaheza mu bikorwa bitandukanye biba byateguriwe urubyiruko.

Ati: “Njewe ndashimira Leta y’u Rwanda cyane kuba bategura ibikorwa nk’ibi bakibuka ko natwe abana b’impunzi twabyisangamo, ni ikintu nshimira cyane Madam Jeannette Kagame, cyane ko kwisanga muri aya mahugurwa byatewe n’uko twari twanyuze mu marushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi tugatsinda.”

Akomeza agira ati: “Amahirwe nagize yo gutsinda ririya rushanwa arimo kungeza ku bindi bintu nifuza, ni ikintu nishimira cyane ko Igihugu cy’u Rwanda cyatwakiriye neza kandi gikomeza kutuba hafi mu bintu byinshi bishoboka.”

Niyera Miriam ukunze kwiyita Icyana Cyiza, avuga ko gufatwa neza mu Rwanda byatumye aba Umunyarwandakazi n’Umurundikazi icyarimwe.

Ati: “Ndi Umurundikazi kuko ari cyo gihugu navukiyemo, ariko u Rwanda rurandera kuko ni ho namenyeye ubwenge, mpabwa amahirwe yo kwiga, ubwo rero u Rwanda ni umubyeyi wanjye.”

Yongeraho ati: “Noneho kuba mpawe n’igihembo cyo kuzakorerwa igisigo mu buryo bw’amashusho ndetse n’amajwi byandenze, binyereka ko byose bishoboka icya mbere ari ugukora ugashyiramo imbaraga utitaye kuho uturuka, Siga Art Rwanda ni nk’ababyeyi kuri njye nishimye bitagereranywa.”

Abasizi basoje aya mahugurwa bavuga ko ubumenyi bahawe biteguye kububyaza umusaruro, ku buryo abakunzi b’ubusizi bakwiye kubitegura kuko babafitiye ibyiza.

Biteganyijwe ko Siga Rwanda izafasha Niyera Miriam gukora igisigo mu buryo bw’amajwi n’amashusho nk’umusizi witabiriye iminsi yose y’amahugurwa akaba atarigeze asiba, bikaba byaragaragaje umuhate udasanzwe yifitemo.

Umuyobozi Mukuru wa Siga Rwanda Rumaga Junior, avuga ko Abarundi bitabiriye ayo mahugurwa birengagije imbogamizi n’ibibazo bindi bafite bagaragaza umuhate n’ubwitange.

Ati: “Uyu mukobwa w’Umunyarwanda kandi w’Umurundikazi kuva twatangira kwiga nta na rimwe yigeze asiba, n’umunsi yari arwaye yaraje yicara mu ishuri arambwira ngo mwarimu nari nje kugira ngo mpagere ariko ndarwaye, ndamubwira nti ngaho taha. Ntabwo ari ishyari ku bandi bana ahubwo ni ishyaka yagize.”

Akomeza agira ati: “Siga Rwanda yamwenereye kumukorera igisigo, turamushimira cyane ubwitange yagize, kandi muri abacu murabizi, nta na rimwe muzigera muduhamagara ngo mutubure.”

Biteganyijwe ko Siga Rwanda izafasha Niyera Miriam gukora  igisigo mu buryo bw’amajwi n’amashusho nk’umusizi witabiriye iminsi yose y’amahugurwa akaba atarigeze asiba, bikaba byaragaragaje umuhate udasanzwe yifitemo.

ArtRwanda-Ubuhanzi urubyiruko rw’Abarundi rwabonyemo amahirwe, ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko guhera mu mwaka wa 2018.

Uyu mushinga ushakisha ukanashyigikira abanyempano bari mu Rwanda bafite impano mu bijyanye no gukora no gukina amafilimi n’amakinamico, gufotora, ubugeni bwifashisha ikoranabuhanga, kubyina, umuziki, ibijyanye n’imyambaro, n’ubundi bugeni n’ubuvanganzo.    

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 22, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE