Abasivili 12 baguye mu mirwano ku mupaka wa Cambodia na Thailand

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Imirwano yongeye kwanduka ku mupaka utavugwaho rumwe hagati y’ingabo za Thailand n’iza Cambodia kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, yahitanye abantu 12 mu gihe abarenga ibihumbi 40 bakuwe mu byabo.

 Amakimbirane yatangiye mu gitondo, aho buri gihugu kiri gushinja ikindi kuba nyirabayazana w’imirwano ndetse Thailand yashinje Cambodia gukoresha intwaro zikomeye no kugaba ibitero ku bikorwa remezo.

Cambodia ivuga ko Thailand yarenze ku masezerano y’ubufatanye ikagera ahari nyirantarengwa.

BBC yatangaje ko abenshi mu baguye muri iyo mirwano ari abasivile bakomoka mu turere dutatu twa Thailand, nk’uko byemejwe n’igisirikare cyaho.

Thailand yafunze umupaka wayo na Cambodia, mu gihe Cambodia yahise igabanya icyizere yari ifitiye Thailand iyishinja   gukoresha ingufu z’umurengera mu mirwano.

Ku ruhande rwa Thailand hahise haterana inama y’Igihugu ishinzwe umutekano, (NSC) mu gihe  ingabo za Cambodia zohereje indege zitagira abapilote gukora ubutasi ku ngabo za Thailand ziri hafi y’umupaka ndetse abasirikare benshi ba Cambodia bahise bitwaza intwaro berekeza hafi y’umupaka.

Ni mu gihe abaturage ba Thailand bo mu bice by’Amajyaruguru y’u Burasirazuba  hafi y’umupaka wa Cambodia, cyane cyane mu ntara ka Surin, Ubon Ratchathani, na Sisaket, bakomeje kwimurirwa ahatekanye.

Leta ya Thailand yatangaje ko ibyo bikorwa byo kwimura abaturage biri gukorwa mu buryo buteguwe, hagamijwe kubarinda imvururu zishobora gukurura ibindi bibazo cyangwa imfu.

Thailand na Cambodia bimaze igihe kinini bipfa akarere kari ku mupaka katavugwaho rumwe, cyane cyane ahari urusengero rw’amateka rwa  Preah Vihear.

Urwo rusengero rwubatswe mu kinyejana cya 11, mu mwaka 1962, Urukiko rwa ICJ rwemeje ko urwo rusengero ari urwa Cambodia ariko ntibyigeze byemerwa na Thailand kuko hakomeje kuba imvururu.

Abasivili 12 baguye mu mirwano ku mupaka wa Cambodia na Thailand
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE