Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba

Abasirikare bakuru 163 barimo n’abandi bafite amapeti atandukanye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ishami rishinzwe Imyitwarire y’Ingabo, kuri uyu wa 8 Kanama 2025, barangije amahugurwa y’ibyumweru bitandatu yo kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba, gukumira imyigaragambyo no kurwana mu mijyi n’ahantu hari abantu benshi n’inyubako nyinshi bitangijwe.
Ayo mahugurwa yaberaga mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera. Yabaye ku bufatanye bwa RDF n’Ingabo za Qatar.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa witabiriwe n’ Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Ali Bin Hamad Chargé d’Affaires wa Qatar mu Rwanda, Abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda n’iza Qatar.
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza aya mahugurwa, yashimye igisirikare cya Qatar ku bufatanye bwabo na RDF, anagaragaza uburyo umubano w’impande zombi ukomeje kubyara umusaruro.
Yanashimye uruhare rw’abarimu bo muri Qatar, badahwema kwifashisha ubuhanga bwabo mu gutoza abo mu Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire no kububakira ubushobozi, bakabaha ubumenyi bwifuzwa mu guhangana n’ibibazo bitandukanye.
General Mubarakh yagaragaje ko RDF ikomeje kwiyemeza gukomeza kongera ubushobozi abakozi bayo no gukomeza guhamya umubano n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kubungabunga umutekano w’u Rwanda n’uw’Akarere muri rusange.
Yagize ati: “Kuba witeguye neza mu bijyanye no kubungabunga umutekano, ubu ntabwo bisaba kuba ufite inzego zihamye gusa, ahubwo binasaba kuba ufite abakozi bafite ubumenyi buhagije, bashoboye guhangana n’ibibazo bitandukanye.”
Maj Nader Alhajri wari uyoboye aya mahugurwa, yashimye RDF ku bw’ubwitange bwayo mu gushimangira umubano uri hagati ya Qatar na Rwanda binyuze mu bikorwa bihuriweho harimo n’iy’amahugurwa.
Ati: “Aya masomo yatanzwe ni kimwe mu bigize ubufatanye buri hagati y’ibihugu byacu byombi. Ubumenyi n’ubushobozi bwatanzwe buzafasha gusohoza inshingano zayo mu buryo bunoze no gukora mu buryo bwa kinyamwuga.”

