Abasirikare ba RDF b’abagore muri UNMISS bigishije abagore kwirinda malariya

Ku wa Kane, itsinnda ry’abagore babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ryahuguye abaturage b’ahitwa Reggo Payam, mu Ntara ya Terekeka ku bijyanye no kurwanya malaria.
Nyuma y’ayo mahugurwa, abahuguwe banahawe impamba y’ibikoresho buirukana imibu mh ngo zabo.
Abo bagore kandi banasobanuriwe impamvu bakeneye gukoresha inzitiramibu zifite umuti wica imibu, gutema ibihuru bibakokije, gukuraho ibizenga by’amazi bikikije ingo zabo no gufunga inzugi n’amadirishya butarira.
Umuyobozi w’agace ka Reggo Payam Peter Lumo Lumaya, yashimiye abasirikare b’u Rwanda b’abagore bahuguye bagenzi babo b’abasovili babongerera ubumenyi ku ngamba zo kurandura malaria ikunda kuzahaza imiryango yabo.
Yavuze ko usanga iyo ndwara igira ingaruka zikomeye cyane ku bagore batwite n’abana bakiri munsi y’imyaka itanu.

