Abasirikare 300 b’Afurika y’Epfo basubijwe iwabo banyuze mu Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare, abasirikare 300 ba Afurika y’Epfo na bagenzi babo bo mu Muryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bari mu ntambara bagahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), basubijwe iwabo banyuze mu Rwanda.

Abo basirikare batsinzwe ku rugamba  bafatanyaga n’igisirikare cya DRC (FRDC) umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jonoside mu Rwanda (FDLR), ingabo z’u Burundi n’indi mitwe irimo na Wazalendo mu guhangana na AFC/M23 mu ntambara ikomeje mu  Burasirazuba bwa DRC.

Nyuma yo gutsindwa abo basirikare bamanitse igitambaro cy’umweru kigaragaza ko batsinzwe, basubira mu bigo barimo harimo icya Mubambiro n’ikindi kiri ku kibuga cy’indege i Goma. 

Kuva Umujyi wa Goma wakwigarurirwa n’umutwe wa AFC/M23 abo basirikare bagenzurwaga na wo ariko nyuma baje gusaba ko bataha ariko basaba ko bataha banyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, bagatwara ibikoresho byabo by’intambara ndetse bagataha batanambaye imyenda y’akazi ariko barabyangirwa.

Umwe mu bayobozi ba M23 yabwiye Kigali Today  ko abasirikare ba SADC bashatse gutaha bambaye imyenda itari iy’akazi ariko barabyangirwa, banasaba ko batajya mu itangazamakuru.

Yagize ati: “Ibiganiro birakomeje kuko ntibashaka kujya mu itangazamakuru, kandi n’ubwo ari abasirikare batsinzwe, bari mu biganza byacu tugomba kubarinda.” 

Bakaba barabanje gusakirwa mu nkambi, bagera ku mupaka binjira mu Rwanda aho basakirwa, bakomeza urugendo rubaganisha mu bihugu byabo.

Nyuma y’uko abasirikare 14 b’Afurika y’Epfo baguye ku rugamba byazamuye umwuka mubi mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu bituma n’abaturage basaba ko n’abandi basigaye muri DRC bavanwayo vuba na bwangu kuko ubutumwa barimo budasobanutse.

Ubwo iyo mirambo 14 yagezwaga iwabo bakomeje kugaragaza umubabaro batewe n’urupfu rw’abo basirikare ariko Perezida Cyril Ramaphosa avuga ko bari mu butumwa bw’amahoro.

Abaturage bakomeje kuzamura ijwi basaba ko n’abasigaye muri icyo gihugu mu ntambara bataha byihuse ariko ibinyamakuru birimo Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko aho gukurwayo hoherejweyo abandi bakabakaba ibihumbi 3.

Gusa hari amakuru avuga ko mu bacyuwe kuri uyu wa Mbere harimo abakomeretse barimo batanu barembye cyane n’abagore babiri batwite.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE