Abashoramari bashimiye u Rwanda kwegereza abaturage amashanyarazi

Abashoramari mu bijyanye no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kuzegereza abaturage, bakaba bavuga ko biteguye gufatanya narwo muri uru rugendo.
Mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abashoramari basaga 800 mu bijyanye n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba bo mu bihugu 35, mu rwego rwo kwegereza ingo z’amikoro make zo mu Rwanda no mu karere.
Izanitabirwa n’abafite inganda zikora ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza uwo muriro, ndetse habeho n’imurika ry’ibyo bikoresho.
Uhagarariye ihuriro GOGLA ry’aba bashomari Patrick Tonui, yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi bizatuma bifuza gushora imari yabo.
Yagize ati “Icyo twiteze muri iyi nama mpuzamahanga ni uko nka Minisiteri izagaragaza uko u Rwanda ruhagaze n’ibyo rumaze gukora bikazatuma abo bashoramari bumva neza amahirwe ahari mu Rwanda, uburyo bashora ishoramari yabo, amategeko ahari bakabona gufata icyemezo. Turabizi ko hari abacuruzi bakomeye ku isi barimo gushakisha amasoko bashoramo imari yabo horoshye gukorera, bakamenya neza u Rwanda, amahirwe ahari, bazaganira n’inzego zinyuranye mu Rwanda bamenye icyo bakora.”
Kugeza ubu, imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko 73% by’ingo zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, aho 22% byazo zicaniwe n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Annick Muhama, avuga ko igihugu gikeneye byibuze ko umubare w’abikorera bashoye imari muri uru rwego wakwiyongera kugira ngo intego igihugu gifite ibashe kugerwaho.
Guhera muri 2012 kugeza ubu, Banki y’isi nk’umufatanyabikorwa w’u Rwanda, imaze gushora miliyoni zisaga 300 z’amadorari y’Amerika mu rwego rwo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi haba umuyoboro mugari ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.
Impuguke mu bijyanye n’ingufu muri Banki y’isi mu Rwanda, Norah Kipwola ashima uburyo ikiguzi cyo gucanira buri rugo cyagiye kigabanuka cyane haba ku muyoboro mugari ndetse n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Kipwola yagize ati: “Tugitangira gukorana na leta y’u Rwanda mu myaka 10 ishize ikigero cy’abari bafite amashanyarazi bari 6% ariko ubu bageze kuri 73%, umuvuduko uri ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo mu bihugu 20 bifite amashanyarazi ataragera kuri bose u Rwanda nirwo rwa mbere mu kwihutisha iri kwirakwizwa. Iyo turebye ikiguzi cyo kugeza amashanyarazi ku muntu umwe ku muyoboro mugari twatangiye ari amadorari 1,350 mu myaka 10 ishize, ariko ubu tugeze ku madorari hagati ya 300 na 500.”
Yagize ati: “Ibi byaragabanyutse cyane bitewe n’uko hari abafatanyabikorwa benshi babyinjiyemo ndetse hanashyirwaho uburyo bushya bworoshye bwo gucanira ingo. Ubu turimo gufatanya na leta ngo turebe uburyo iki kiguzi cyo kwegereza amashanyarazi ingo kirusheho guhenduka cyane harimo n’amashanyarazi aturuka ku mirasire.”
Minisiteri y’Ubikorwa Remezo ivuga ko Igihugu cyorohereje abatumiza ibikoresho byifashishwa mu gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba, ndetse abaturage boroherezwa kubibona bibahendukiye.
Kugeza ubu ingo zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari ndetse n’imirasire y’izuba bageze hafi kuri miliyoni ebyiri.
Igihugu gifite intego yo kongera ikigero cy’amashanyarazi kugeza kuri Megawatt 556 zivuye kuri 276.068 Igihugu gifite ubu, intego ni uko mu mwaka wa 2024 buri rugo ruzaba rufite umuriro w’amashanyarazi.
RBA