“Abashinja u Rwanda gukora Jenoside muri Congo barukina ku mubyimba”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, avuga ko abashinja u Rwanda gukora Jenoside muri RDC baba barushinyagurira

“Hari ibyo guhindura inkuru, abakora ibyaha ukabagira abarenganywa. Ni ukonguko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ijyana n’Abaminisitiri ishyano ryose i Geneve [ku cyicaro cya Loni] ngo bajye kurega u Rwanda ngo rwakoze Jenoside.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Jean Patrick Nduhungirehe, yashyize umucyo ku mukino ugamije guhindanya isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, ukorwa n’abakabaye bakurikiranwaho ibyaha bakomeza kwigaragaza nk’abahohoterwa nyamara ari bo ba nyirabayazana.

Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gifatwa nk’amateka yisubira ya gikoloni yasenye Akarere k’Ibiyaga Bigari kabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakangaranyije Isi mu kinyejana cya 20 kubera ubukana bwayo n’umuvuduko yakoranywe.

Nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rugihanganye n’ingaruka z’iyo Jenoside yashibutse ku miyoborere yimakaje ivangura n’amacakubiri kuva mu gihe cy’ubukoloni, impuguke mu bya Politiki zikomeje guterwa inkeke n’uburyo ayo mateka akomeje kwisubiramo amahanga arebera ndetse anashyigikira abagoreka ukuri bahunga inshingano z’ibyo basabwa gukemura mu gushaka umuti urambye w’umutekano muke.

Ku rundi ruhande, u Rwanda ruzanwa muri ibyo bibazo rushinjwa kuba ari rwo rurimo gukorera Jenoside Abanyekongo, mu gihe ibihamya biri mu gihugu bishimangira ko ahubwo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari bo bamaze imyaka isaga 25 bahohoterwa, bicwa abandi bakaba barameneshejwe mu gihugu cyabo.

Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura rikorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi byinjijwe mu Banyekongo n’abahoze mu Ngabo zayoboye ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nabahoze ari Interahamwe bongeye kwisuganya bageze hakurya y’umupaka mu mugambi wo kugaruka gusoza umugambi bateshejwe, wo gutsemba Abatutsi.

Hagati y’umwaka wa 1994 na 2000, abambukanye intwaro muri RDC bashinze imitwe yitwaje intwaro yaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuri ubu ukorana bya hafi na Leta y’icyo gihugu ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro mu gukomeza gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yavuze ko Guverinoma ya RDC n’abambari bayo bakomeza gushinja u Rwanda Jenoside ‘nyinshi’ bitwaje  ubwicanyi butagenzuwe, ati: “Ahubwo bavuze Jenoside mu bwinshi, ariko bakanitwaza ubwicanyi butigeze bunagenzurwa ahitwa Kishishe na Binza, ni ibintu urebye bikorwa n’abarimo bakora Jenoside ubwabo.”

Abashinja u Rwanda gukora Jenoside bavuga ko rufantanya n’Ihuriro AFC/M23 ry’abiyemeje guca ako karengane n’ivanguramoko, ni abashinze Ihuriro ry’abahezanguni biyita abagizweho ingaruka n’ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Abo bashinze ihuriro “Collectif des Victimes de l’Agression Rwandaise”, baba baganisha kuri bamwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imiryango bafashe bugwate, hamwe n’indi mitwe ifatanya cyangwa iwushamikiyeho.  

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Iyo witwa gutyo ubwo buhamya utanga uba uzi neza aho buganisha. Kandi iryo huriro rigizwe n’umutwe witwaje intwaro witwa CNC Nyatura. Uwo mutwe ni uw’abahezanguni ufatanyije na FDLR, umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Umutwe wa Nyatura uvugwaho kuba ari wo wagize uruhare rukomeye mu gutwikira Abanyekongo b’Abatutsi mu gace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Nduhungirehe akomeza agira ati: “Inzu 300 z’Abanyekongo b’Abatutsi bari batuye i Masisi zatwitswe izuba riva bakanabifata kuri videwo. Nyatura ni yo yari ibirimo ifatanyije na FDLR na Wazalendo. Ahongaho rero ukaba wumva yuko abo bantu barimo bakora ibyo bintu ari na bo bagaruka bakaturega ngo dukora Jenoside, ari ibintu byo gukina abantu ku mubyimba.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro rwasinyanye na RDC kuko rwemera ko nta bundi buryo bwarangiza burundu ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington DC, atanga imirongo migari y’ugendo rwo gushaka umuti urambye binyuze mu nzira ya Dipolomasi ndetse akanaharura inzira y’ubufatanye bw’ibihugu byombi n’amahanga mu kubyaza umusaruro amahirwe bifite mu mutungo kamere n’ibindi.

Ibihugu byombi byemeye ko buri gihugu kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari ya Leta yitwaje intwaro.

Hari kandi gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, ubufatanye mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC (MONUSCO) no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

By’umwihariko hari inyandiko yashyizweho igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR ufatwa nk’izingiro ry’ibibazo by’umutekano muke n’ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 25 uteza umutekano muke mu Karere, ni na wo ukwiza urwango n’amacakubiri
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE