Abasenateri batangiye kugenzura iterambere ry’amavuriro y’ibanze mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa 21 kugeza ku wa 30 Mutarama 2025, Abasenateri batangiye igikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze (Postes de Sante).
Iki gikorwa kigamije kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwa no kumenya niba zifasha abaturage bayagana uko bikwiye n’uruhare rw’inzego za Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ayo mavuriro.
Ni amavuriro yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi babonera ku bigo nderabuzima.
Iki gikorwa gifite n’intego yo kumenya imbogamizi zigaragara mu guteza imbere amavuriro y’ibanze n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Kije gikurikira ikiganiro Minisitiri w’Ubuzima yegejeje ku Basenateri bose ku itariki 16 Mutarama 2025 ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima, ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, imbogamizi zigaragara n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois, yagize ati: “Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amavuriro y’ibanze. Intambwe yatewe mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi irashimishije, ariko haracyagaragara ibibazo bitandukanye mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Muri iki gikorwa, Sena izasesengura ibyo bibazo, itange inama zituma serivisi zirushaho kunoga.”
Abasenateri bitezweho gusura nibura amavuriro y’ibanze 60 muri iyi minsi 10 iri imbere, bakazagira n’ibiganiro n’abaturage batuye mu Kagari karimo ivuriro ryasuwe.
Nanone kandi bazanagirana ikiganiro n’abayobozi b’Akarere, barimo abashinzwe ubuzima n’abahagarariye Abajyanama b’Ubuzima bagamije kurushaho gusobanukirwa n’imitangire ya serivisi z’ubuvuzi mu mavuriro y’ibanze.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu amavuriro y’ibanze ageze kuri 57% by’amavuriro yose ari mu gihugu, intego ikaba ari iyo kugira nibura ivuriro rimwe ry’ibanze muri buri Kagari.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu mavuriro amaze kubakwa hagaragayemo 20% byayo adakora cyangwa ntakore neza, mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko nobura 95% by’abaturage baba babonera serivisi zinoze muri ayo mavuriro.


