Abasenateri batangiye gutorwa- NEC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko amatora y’Abasenateri mu gihugu hose yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, aho yabereye mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali.

NEC ivuga ko abatorwa uyu munsi ari Abasenateri 12 barimo batatu bava mu Ntara y’Iburasirazuba, batatu mu Ntara y’Iburengerazuba, batatu mu Ntara y’Amajyepfo, babiri mu Ntara y’Amajyaruguru n’undi umwe utorerwa mu Mujyi wa Kigali.

Iyo mibare itandukana biturutse ku mubare w’abaturage batuye muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ku munsi w’ejo tariki ya 17 Nzeri 2024, hazatorwa Abasenateri babiri barimo umwe uzatorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga n’undi umwe uzatorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta.

Abasenateri 14 ni bo batorwa, muri 26 bagomba kuba bari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.

Muri abo 12 bandi basigaye barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika ndetse n’abandi bane batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu ry’Imitwe ya Politiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles yibukije ko abatora muri iyi minsi ibiri, atari abaturage bose ahubwo ko ari abagize Inama Njyanama z’Uturere n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge.

Ati: “Mu Mujyi wa Kigali ho abazatora ni abagize Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge yose igize Umujyi n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, kuko mu Turere tugize umujyi nta Nama Njyanama zihari.”

Munyaneza yashimangiye ko abazatora ari abatowe n’abaturage mu 2021, bityo ko aya matora ari aziguye aho abatora bazaba batora mu izina ry’abaturage. NEC iteganya ko uyu munsi ku mugoroba ari bwo abatsinze bari butangazwe, mu gihe ku matora azaba ku wa Kabiri, y’abasenateri bazatorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’ibyigenga, na bwo abazatorwa bazatangazwa ku mugoroba wo kuri uwo munsi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE