Abasenateri 2 b’u Rwanda batorewe kuruhagararira muri PAP

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena watoye Abasenateri 2 bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP).
Abo batowe ni Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie bongeye guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika.
Aba basenateri bombi bari basanzwe muri iyi Nteko Ishinga Amategeko, bahamya ko muri manda ishize barushijeho gushyira imbere gahunda zifitiye inyungu u Rwanda ndetse biteguye gukomeza guharanira ko Umugabane w’Afurika urushaho kuba umwe binyuze muri iyi Nteko.
Bombi baje biyongera ku Badepite 3 batowe ku wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024 ari bo Depite Wibabara Jennifer, Depite Bitunguramye Diogene na Tumukunde Aimée Marie Ange. Bityo bakaba 5 bahagarariye u Rwanda muri PAP.
Buri gihugu gihagararirwa n’Abadepite batanu baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye ifite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi muri bo umwe akaba ari umugore.
PAP igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.


